
Kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda hatangiye igeragezwa ry’umushinga mushya wo gukoresha imbwa zabugenewe mu gutahura no gupima Covid19, ku bantu bamaze kuyandura.
Ni ubushakashatsi n’uburyo butanga icyizere cyo kubona igisubizo cya Covid19 mu munota umwe cyangwa ibiri gusa, no kuzatuma abantu basubira mu buzima busanzwe biramutse bigenze neza.
Izo mbwa eshanu zamaze kugera mu Rwanda ziturutse mu gihugu cy’u Budage ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Ni ubwa mbere ubu buryo bugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Ubu hatangijwe ibikorwa byo kuziha amahugurwa zihora zisubiramo.
Igikorwa cyo gutangira uwo mushinga cyatangiye kugeragerezwa ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho izo mbwa zasuzumaga ibizamini byashyizwe ahabugenewe mu byuma bizwi nka Detection Dog Training System, zarangiza aho ibyo bizamini bigaragaye ko nyirabyo arwaye Covid19 zikabigaragaza.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko izi mbwa zizafasha mu gupima Covid 19 mu buryo bwibuse kandi buhendutse, ibipimo zigaragaza byizewe ku gipimo cya 94%.
Dr Nsanzimana yemeza ko hari n’izindi ndwara izi mbwa zahuguwe zishobora gupima harimo na diyabete.
Iri geragezwa ry’umushinga ryatangiye gukorwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, ndetse na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.
Ni imbwa ifite ubushobozi bwo kuba yapima ikizamini cya Covid19 mu minota ibiri gusa, mu gihe ubusanzwe uwipimishaga yabonaga ikizamini ku munsi ukurikiyeho, zikazajya zikora mu matsinda atatu ku buryo zishobora no gupima abantu barenga 200 icya rimwe.
Ni uburyo bwo gupima hakoreshejwe imbwa ariko mu buryo zitagira aho zihurira n’abantu usibye gukoza udutambaro twabugenewe ku muntu, hanyuma izo mbwa zigafata ibyo bipimo zigahita zibitanga.
Ni umushinga RBC ivuga ko numara kugeragezwa mu gihe cy’ukwezi uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba, aho izo mbwa zizahita zitangira gupima Covid19.
Ni umushinga ufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 30 by’amayero.
RBC itangaza ko uyu mushinga watangiye gutekerezwaho umwaka ushize, bikaba biteganyijwe ko numara kugeragezwa neza mu minsi 30 ubu buryo bwazanagezwa n’ahandi hahurira abantu benshi, no kuba bwazasimbura ubusanzwe bukoreshwa mu gupima hagakoreshwa ubu bwihuse.
