U Rwanda rwatangiye gutanga pasiporo ikoranye ikoranabuhanga

Guhera kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu buyobozi bw’Ikigo  Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka yatangiye gutanga pasiporo nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba iri mu byiciro bitandukanye.  

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Lt Col Regis Gatarayiha yatangaje ko iyi pasiporo nyarwanda ijyanye n’amabwiriza y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, aho igiciro byayo bitandukanye bitewe n’icyiciro buri yose irimo.

Icyiciro cya mbere ni icya pasiporo isanzwe ikoreshwa n’Umunyarwanda wese uyifuza, irimo igenewe abana igura ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda ikamara imyaka 2, hakabamo pasiporo y’abantu bakuru igura ibihumbi 75, ikazajya imara imyaka 5, ndetse n’indi y’abakuru izajya imara imyaka 10, izajya igura ibihumbi 100.

Ikindi cyiciro ni pasiporo y’akazi igenewe abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi mu mahanga. Iyi yo igura ibihumbi 15, ikaba izajya imara imyaka 5.

             Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Lt Col, Regis Gatarayiha 

Uretse izi pasiporo, hari n’igenewe abanyacyubahiro n’abadipolomate igura ibihumbi 50 ikamara imyaka 5.

Mbere y’uko izi pasiporo zishyirwaho hari pasiporo zari zisanzweho kugeza ubu zikaba zigikoreshwa, Lt Col Gatarayiha yavuze ko zihawe imyaka ibiri yo gukomeza gukoreshwa,  icyo gihe nigishara zizaba zirangije igihe cyazo.

Yagize ati “pasiporo zatangiye gutangwa uyu munsi, bivuze ko pasiporo zari zisanzwe zitangwa zahagaritswe gutangwa guhera uyu munsi. Hakurikijwe amabwiriza y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abahawe pasiporo zisanzwe zatanzwe kugeza ejo zizakoreshwa kugeza ku wa 27 Kamena 2021.”

Izi pasiporo nshya zikaba ziri mu mabara atandukanye bitewe n’icyiciro cya buri yose irimo.

Umunyarwanda wa mbere wahaye iyi pasiporo 

             

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top