U Rwanda rwateguye ahashobora gushyirwa abaketsweho icyorezo cya Coronavirus

Bamwe mu baturage baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’uburyo indwara ya Coronavirus yandura, bakavuga ko banafashe ingamba zo kuyirinda. Ministeri y’Ubuzima ivuga ko iri kongera ubushobozi ku baganga, ari na ko yongera ibya ngombwa byo kwifashisha mu gihe iyi ndwara yaba ibonetse mu Rwanda

Hirya no hino mu gihugu ahakunze guhurira abantu benshi hashyizwe ibikoresho n’amazi meza n’isabune bifasha abantu gukaraba intoki mbere yo kwinjira aho bashobora guhurira n’abandi. Ibi bikaba biri mu buryo bwo kwirinda indwara z’ibyorezo zirimo n’iya Coronavirus

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC kivuga ko inshingano ya mbere yo kwirinda iyi ndwara ari iy’umuturage, kuko asabwa kugira isuku cyane cyane akaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yamaze guteganya ahantu 4 hashobora gushyirwa uwaketsweho iyi ndwara cyangwa uwo yagaragayeho, akaba yashyirwa ahabugenwe agakurikiranwa mu  buryo bwihariye, akanahamara igihe runaka.

Ahamaze gutegurwa ni mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ahateguwe ibyumba 25,  hakaba ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyuumba 120.

Hari kandi Ikigo Nderabuzima cya Kanyinya,  cyateganyije ibyumba 50. Ni mu gihe no mu bindi bitaro byose mu gihugu uko ari 80, hose hagiye hateganywa ibyumba 2.

MINISANTE kandi imaze guhugura abaganga 430, banavuga ko biteguye kuba bafasha uwaba agaragaraho iyi ndwara.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibagagbaga Dr Mutaganzwa Avite, avuga ko mu gihe iki cyorezo kitari cyagera mu Rwanda, hari ingamba zidasaba ubushobozi buhambaye abaturage bagomba kwifashisha

Yagize ati “Hari guhugura abaturage tugatanga ubutumwa butandukanye tubamenyesha ko iyi ndwara ihari, kandi ko bagomba kuiyirinda, hakaba n’uburyo bwo gushyiraho ibikoresho by’isuku, abaje bose bagakaraba intoki, n’uburyo bwo kwigisha abaturage isuku muri rusange.”

Amabwiriza yatanzwe na MINISANTE ni uko ahantu hose hahurira abantu benshi hagomba kuba uburyo bwo gukraba intoki, igasaba ubuyobozi bufasha abantu bose kubyubahiriza nk’uko bigarukwaho na Dr Muvunyi ZUBER,  umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubuvuzi n’ubuzima rusange

U Rwanda rueganya gukomeza kongera ibikorwa bigamije isuku, ndetse ikanongera uburyo bwo gufasha uwaba agaragayeho ibimenyetso by’iyi ndwara, bikarenga urwego rw’ibitaro, bikajya no ku rwego rw’amavuriro aboneka hose mu gihugu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top