Mu mikino yo guhatanira itike y’imikino nyafurika muri Volleyball izwi nka All African Games, u Rwanda rutsinze Kenya amaseti atatu ku busa
Wari umukino wa kabiri ku Rwanda, aho uwa mbere rwari rwatsinzwe na Misiri amaseti atatu kuri imwe.
U Rwanda rwatsinze iseti ya mbere ku manota 26-24, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25 kuri 23, naho iya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 26-24.
U Rwanda rusigaje gukina umukino umwe aho ruzakina na Uganda, n’ubwo amahirwe yo kubona itike ari make kuko rwatakaje umukino wa Misiri.
