U Rwanda rwegukanye igikombe k’irushanwa rya “CECAAF 2019”

Ikipe y’igihugu y’umukino w’umupira w’abafite ubumuga bw’ingingo “Amputee Football”, yegukanye igikombe k’imikino y’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hagati “Confederation for East and Central Africa Amputee Football CECAAF”, yaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania, kuva tariki 22-30 Kamena 2019.

Iyi kipe y’u Rwanda yitabiraga iyi mikino ku nshuro ya mbere, ikaba yatwaye iki gikombe k’iri rushanwa nyuma y’uko yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Kenya ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.

U Rwanda rukaba rwari rwageze kuri uyu mukino wa nyuma isezereye Tanzania yari mu rugo muri ½ kirangiza iyitsinze ibitego 2-1, ni mu gihe Kenya yo yageze ku mukino wa nyuma yari yasezereye Zanzibar kuri penaliti 3-2.

Aganira n’Imvaho Nshya, Rugwiro Audace usanzwe uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga mu Rwanda “Rwanda Amptee Football Federation/RAFA”, wari uyoboye iyi kipe, avuga ko yishimiye kuba aba bakinnyi baragaragaje imyitwarire myiza muri iyi mikino.

Ati “Twishimira isura u Rwanda rwagaragaje mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane imyitwarire myiza y’abakinnyi mu kibuga no hanze, kuko bagerageje gushaka guha amahirwe igihugu cyakiriye irushanwa ariko abakinnyi ntibashwane bagakora akazi kabazanye.”

Rugwiro unayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Amptee Football muri aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba no Hagati “CECAAF”, atangaza ko mu byafashije u Rwanda kugira ngo rutware iki gikombe ahanini babikesha kugira morale iri hejuru kurusha ibindi bihugu kuva iri rushanwa ryatangira kugeza irushanwa risoje.

Akomeza avuga ko ikipe y’u Rwanda yagaragaje ko yari izi icyo bivuze gutwara igikombe, bityo  baritanze  umunsi ku wundi kandi barushagaho kwigaragaza neza mu kibuga ku buryo yageze ku mukino wa nyuma abantu bose bemeza ko u nta kabuza u Rwanda rutwara igikombe.

Iyi kipe y’u Rwanda yahagurutse i Dar es Salaam ejo hashize tariki 01 Nyakanga 2019, biteganyijwe igera i Kigali ku gicamunsi cy’uyu munsi tariki 02 Nyakanga 2019 (15h30).

INZIRA U RWANDA RWANYUZE KUGERA KU MUKINO WA NYUMA

Ikipe y’u Rwanda yari iyobowe na kapiteni Gatete Fidele, yatangiye nabi itsindwa na Tanzania ibitego 3-0. Yatsinze Zanzibar mu mukino wa kabiri ibitego 3-1, itsinda Uganda Uganda ibitego 7-1, Kenya mu mukino wa 3 igitego 1-0 ndetse isezerera Tanzania muri ½ iyitsinze ibitego 2-1.

Abakinnyi 12 bari bajyanye n’iyi kipe y’u Rwanda muri Tanzania:

Aba bakinnyi niGatete Fidele, Ndahiro Jean Claude, Uwiringiyimana Isaac, imanirutabyose             Patrick, Ndayisenga Jean Claude, Kubwimana Ange Felix, Twagirimana Theoneste, Byiringiro Placide, Mutsinzi Lambert, Ayinzira Hamidu, Ntambara Jean Paul  na Masengesho Leonard. Mu bari baherekeje iyi hari; Kimararungu  Augustin, Rugwiro Audace, Higiro Gustave na Nkurunziza Johnattan.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 ⁄ 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top