U Rwanda rwerekanye urutonde rw’Abanyarwanda 209 bafungiye muri Uganda

Leta y’u Rwanda yahaye iya Uganda urutonde rw’Abanyarwanda 209 bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Uganda yemera kuzarekura abo izasanga badafite icyo bashinjwa n’ubutabera bw’icyo gihugu. 

Gutaha uru rutonde Leta ya Uganda byabereye i Kigali mu biganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni ku nshuro ya mbere komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yari iteranye kugira ngo isuzume uburyo impande zombi zakorana ngo zizahure umubano hagati y’ibihugu byombi binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi, ni ukuvuga Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku ruhande rwa Uganda.

Mu myanzuro 7 yafatiwe mu biganiro byaberaga mu muhezo, ku isonga haza uvuga ko u Rwanda rwashyikirije Uganda urutonde rw’Abanyarwanda 209 bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa bagiranye n’abanyamakuru.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro byiza, gusasa inzobe twabikoze.Twavuze ikibazo uko giteye kugira ngo tugishakire umuti mwabibonye ko ari inama yamaze igihe kirekire. Rero twaganiriye kandi ntabwo ari ubwa nyuma tuganira kuko ni process, bizakomeza no mu nama zikurikira z’iyo komisiyo. Hanyuma nk’uko biri mu itangazo hari urutonde twashyikirije delegation ya Repubulika ya Uganda kugira ngo bakore amakuru ku byerekeye ifungwa ryabo bayakorere iperereza, hanyuma inama itaha bazagire icyo batubwira. Kuba bashyikirijwe inkiko ku bafite ibyo bashinjwa mu nkiko, hanyuma abadafite icyo bashinjwa bakarekurwa. Iyo lisiti irahari twayishyikirije bagenzi bacu ba Uganda kandi tukaba twizera ko bazagira  icyo bayikoraho nk’uko byanditse muri iri tangazo ryashyizweho umukono.”

Mu ijwi rya Minisitiri  Sam Kutesa, Leta ya Uganda yemeye ko igiye gukurikirana icyo kibazo ndetse abo bizagaragara ko nta cyaha bashinjwa bazarekurwa nta yandi mananiza.

Yagize ati “Binyuze mu nzira z’amategeko tugomba kuzubahiriza ku bafunzwe ubu n’abandi byabaho mu minsi iri imbere, buri wese ku mpande zombi agomba gukurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko. Mu yandi magambo, tugiye kwiyambaza inkiko n’izindi nzira zose zemewe mu gukemura ikibazo cy’abafite ibyaha bashinjwa ndetse n’ababa bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo tumenye abere muri bo.”

Ku ruhande rw’ibihugu by’ibihuza, ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto na Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe umutekano wa DRC, Gilbert Kankonde Malamba.

Minisitiri Manuel Domingos Augusto we yagaragaje ko ibi biganiro ari ikimenyetso cyiza gishimangira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo Abanyafurika bifitemo.

Yagize ati “Iki ni ikimenyetso cyiza cyane kikaba n’igihamya gishimangira ko dushobora kubona ibisubizo nyafrika ku bibazo nyafurika na none. Ni na yo mpamvu Angola izakomeza gukora ibyo ishoboye byose ngo abavandimwe bacu b’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bashyire hamwe mu gushakira ibisubizo ibibazo bafitanye muri iki gihe.”

Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe umutekano muri DRC, Gilbert Kankonde Malamba, na we yagaragaje ko umuco w’Abanyafurika ubasaba gufatanya muri byose.

Yagize ati “Nk’uko umuco wa nyafurika ubidusaba ntugomba kurebera gusa mu gihe inzu y’umuturanyi wawe irimo kugurumana ngo ntugire icyo ukora, kuko ushobora gushiduka nawe iyawe yafashwe. Ni yo mpamvu turi hano rero ku bw’abavandimwe bacu kugira ngo bakomeze urugendo bityo amahoro arambye asagambe mu karere kacu.”

Ashingiye ku mwuka wari uri hagati y’impande zombi muri ibi biganiro, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko impande zombi zifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.

Intumwa za Uganda muri ibi biganiro zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Smahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe  wari kumwe na bamwe mu bayobozi barimo Mminisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
50 ⁄ 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top