Ikigo gishinzwe gucuruza, kwamamaza no kumenyekanisha igihugu (Rwanda Convention Bureau) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2018, inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda zinjije miliyoni 52 z’Amadolari ya Amerika, tuyashyize mu manyarwanda, akabakaba miliyoni 46,349,527,800.
Byatangarijwe mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri 12 Gashyantare 2019.
Iki kigo kivuga ko kuva muri Nyakanga 2018 hakiriwe inama 201, zahuriyemo abantu barenga ibihumbi 35, zose hamwe zikaba zarinjije miliyoni 52 z’Amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 24% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Inama yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika
Byatangarijwe mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri 12 Gashyantare 2019.
Iki kigo kivuga ko kuva muri Nyakanga 2018 hakiriwe inama 201, zahuriyemo abantu barenga ibihumbi 35, zose hamwe zikaba zarinjije miliyoni 52 z’Amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 24% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Iki kigo kivuga ko ayo mafaranga ari abarwa hagendewe kuyo abateguye inama baba basize mu gihugu, ariko ko hari n’andi atarabasha kubarwa asigara ku zindi serivisi abategura inama baba bahawe, ku buryo yose abazwe yakwiyongera.
Umuyobozi mukuru wa Rwanda Convention Bureau Nelly Mukazayire yavuze ko inama zose zakirwa mu Rwanda zigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, ndetse bikanagera ku baturage bo hasi.
Ati ”Abo bashyitsi bose baje barara mu mahoteli, hoteli zigatanga imisoro, ibyo kurya bariye muri hoteli bikaba byaguzwe mu baturage ku buryo n’umuturage wo hasi abasha kubona kuri ayo mafaranga”.

Inama ya Transform Africa yigaga ku guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika ni indi nama ikomeye yabereye i Kigali mu mwaka ushize
Mukazayire yavuze ko kimwe mu bindi byatumye abashaka gukorera inama mu Rwanda biyongera harimo kuba Rwandair yarafunguye ingendo ahantu hatandukanye bikorohera abashaka kuza mu Rwanda.
Uyu muyobozi yavuze ko ubu ingengabihe y’uyu mwaka wa 2019 ku bashaka kuzakorera inama mu Rwanda yamaze kuzura, aho biteganyijwe ko nibura buri kwezi hazajya hakirwa inama hagati y’enye n’eshanu.
Iki kigo kandi gifite intego ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Kamena 2019 kizinjiza miliyoni 74 z’Amadolari, naho mu mwaka utaha wa 2019-2020 hakazinjizwa miliyoni 88 z’Amadolari ya Amerika.
Rwanda Convention Bureau kandi ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari ibyumba bihagije byo kwakira inama, ariko ko hari gahunda yo kubaka n’ibindi byumba kuko abantu bakomeje gushaka kuza gukorera mu Rwanda.
Mukazayire ati ”Kugeza ubu dufite abantu badusabye gukorera inama mu Rwanda kugeza mu mwaka wa 2024”.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri Rwanda Convention Bureau, Frank Murangwa, yavuze ko hari na gahunda yo kujyana zimwe mu nama mu yindi mijyi yunganira Kigali, mu rwego rwo gusaranganya.
Ku ikubitiro imijyi iteganya kujyanwamo inama harimo Rubavu yo mu Burengerazuba, Musanze yo mu Majyaruguru, Huye yo mu Majyepfo na Nyagatare yo mu Burasirazuba.
Icyakora iyo mijyi ngo izajya ijyanwamo inama ntoya, kandi habeho guhuza umwihariko wa buri mujyi n’icyo inama igamije.
