U Rwanda rwiyemeje ko muri 2021 ruzaba rwaranduye Hepatite C

Mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu hatangijwe gahunda igamije kurandura indwara y’umwijima yo mu bwoko C bitarenze umwaka wa 2021. Muri iyi gahunda  abaturage bose bazajya bapimwa ku buntu kandi abayanduye bahabwe imiti nta kiguzi.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo bavuga bumva neza ububi bw’indwara y’umwijima yo mu bwoko C kandi bakanishimira ingufu ubuyobozi bw’Igihugu bushyira mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Nikuze Salama ati “Inama nabagira ni ukwirinda imibonano mpuzabitsina kuko ishobora kwandurira mo nkababwira ko bagomba kwitwara neza kuko ari indwara n’ubwo ivurwa igakira utayikururira ngo ize igutere ibibazo kuko mu bidindiza igihugu harimo n’izo ndwara, iyo urwaye na we urabyumva ko utabasha gukora.”

Nyarudara John we ati “Ntabwo ako gaciro twagapfusha ubusa tugiye gukora uko dushoboye kose dufatanye n’abatuye uyu mudugudu ku buryo ku buryo twakwipimisha ndetse tukabiha n’agaciro.”

Iyi gahunda yo kurandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C irangajwe imbere na Madamu wa Perezida wa Repubulika madame Jeannette Kagame yari yarashyizwe ku myaka itanu aho byari biteganyijwe ko muri 2024 iyi ndwara yaba igeze  nibura kuri 1% ivuye kuri 4% yari ho muri 2019.

Umuyobozi Mukuri w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC Dr Sabin Nsanzimaba  avuga ko kurandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C itakiri iy’imyaka itanu ahubwo igomba kurangirana  kurangirana na 2021 kandi ikaba izagerwaho koko.

Yagize ati “Mu Gihugu hose tumaze gupima abantu barenga ho gato miliyoni ebyiri kuva iyi gahunda yatangira ubu tumaze kugera nko muri 50% y’abo duteganya bibasiwe n’iyi ndwara iyi ntego rero irashoboka kandi ibisabwa byose twabishyize ku murongo ku buryo kurandura hepatite muri uyu mwaka cyangwa mu mwaka utaha ari ibintu rwose bishoboka. Ikindi kigaragaza ko byashyizwemo ingufu ni uko uturere mu mihigo twiyemeje gupimisha abaturage nibura ku kigero cya 80%.”

Kuba u Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y’umwijima mu mwaka utaha wa 2021 ngo biha buri wese umukoro nkuko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka abivuga.

Ati “Nta mpamvu rero yo kugira ngo umwijima uzagire abo urenga kubera gutinda  kuko amagara arseseka ntayorwa. Kwisuzumisha kwivuza no gufata imiti uko bikwiye no kubikangurira abaturage bose aho dutuye dufatanye kugira ngo iki gikorwa kigende neza.”

RBC  ivuga ko Akarere ka Gatsibo katangirijwemo iyi gahunda ari ko kagaragayemo ubwandu bwa hepatite c buri hejuru kurusha utundi turere twose mu gihugu. Mu bantu basaga ibihumbi 90 bamaze gusuzumwa iyi ndwara abasaga gato 2500 barayanduye. Biteganyijwe ko iyi gahunda izasozwa hasuzumwe abantu nibura miliyoni enye mu gihugu hose.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top