U Rwanda rwubashywe ku Isi kubera umuco warwo

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Prof. Niyomugabo Cyprien, ahamya ko u Rwanda rwubashywe ku Isi kubera umuco ukomeye rufite. Ntiyemeranya n’abavuga ko umuco nyarwanda wacitse.

Prof. Niyomugabo avuga ko umuco w’Abanyarwanda ucitse ntacyo Abanyarwanda baba ari cyo, akagira ati “Nta bwo umuco w’Abanyarwanda wacika twaba turi bande? Nta bwo twaba Igihugu cyubashywe ku Isi, nyuma y’imyaka 25 twibohoye ibibi byose, ntibyashoboka tudafite umuco kuko ahubwo umuco dufite ukomeye cyane ni wo watumye tugera aho tugeze uyu munsi.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda bagomba kurushaho kunoza ibyo bakora bikaba byiza kandi bagashaka ibisubizo mu muco nyarwanda bigacishwa mu muyoboro w’Ikinyarwanda ndetse n’indimi z’amahanga ziza zikungahaza Ikinyarwanda nazo Abanyarwanda bakazimenya neza bakajya kuzihahishamo ubumenyi bukazanwa bugacishwa mu Kinyarwanda, ubwo bumenyi bugakoreshwa mu bworozi, mu buhinzi, mu itangazamakuru no mu zindi ngeri zose z’ubumenyi.

Prof. Niyomugabo avuga ko hari indangagaciro zagiyeho kuva u Rwanda rwabaho ku buryo nta muntu n’umwe ushobora kuzitatira ngo bamwemerere, iyo ikaba ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, ihabwa n’inshingano zo kugira ngo hatagira icyakwangiza umuco nyarwanda ariko akagaruka ku nshingano z’umuryango agira ati “Aba mbere bagombye kwicara bakabungabunga umuco ni umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana kuko ari cyo gicumbi cy’umuco w’u Rwanda”.

Akomeza avuga ko iyo Abanyarwanda batagira umuco ukomeye batari kwikemurira ikibazo cy’abantu ibihumbi byinshi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafunzwe bagacirwa imanza binyuze mu Nkiko Gacaca, igitekerezo cyavuye mu muco nyawarwanda.

Mu mateka y’u Rwanda, Inkiko Gacaca zihafite imizi, aho mu bihe bya kera abakurambere bahuriraga mu gacaca, abafite ibibazo bakabacira imanza ariko ahanini hagamijwe kubunga. Jenoside yabaye mu Rwanda yeteje ibibazo byinshi cyane, harimo n’iby’ubutabera, kuko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.

Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego rw’ubutabera aho imyaka itanu nyuma ya Jenoside hari hamaze gucibwa imanza 6000 mu gihe izindi 120.000 zari zitaracibwa, hatekerejwe uburyo bw’Inkiko Gacaca.

Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwikemurira bibazo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida Paul Kagame na we yagize icyo avuga ku Nkiko Gacaca aho yagize ati “Tuzi agaciro n’umumaro by’Inkiko Gacaca. Ibyo izo nkiko zagezeho birenze ibyo buri wese yatekereza. Inkiko Gacaca zafashije mu gutanga ubutabera no kunga Abanyarwanda. Izi nkiko ni igihamya cy’ubushobozi twifitemo bwo kwikemurira ibibazo bamwe bakeka ko bidashoboka.”

Kamari Anicet utuye mu Mujyi wa Kigali yemeza ko Abanyarwanda bafite umuco ukomeye ugomba gushyigikirwa no gushimangirwa, agatanga urugero nk’umuco w’ubudahemuka warangaga Abanyarwanda kandi bakaba bazi ko gutatira igihango byagiraga ingaruka. Akagira ati “Kera abantu bagiranaga igihango bakanywana, uwo muco ni mwiza harebwa uburyo bundi ntibanywane nk’uko byakorwaga ariko imyemerere yo kumenya ko wagira ingaruka ku guhemuka ikagumaho.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top