Abanyarwanda barekurwa n’inzego za Uganda nyuma y’igihe kirekire bafungiye muri icyo gihugu bahuriza ku kuvuga ko bahohotewe n’inzego z’umutekano.
Abagira amahirwe yo kurekurwa bakagera mu Rwanda, bavuga ko bakorerwa iyicarubozo bamwe bakahasiga ubuzima. Umunyarwanda wageze mu Rwanda tariki ya 14 Nzeri 2019, yavuze ukuntu baroze Umunyarwanda agapfa.
Benimana ni umunyarwanda uvuka mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi. Yahagurukanye na mugenzi we mu Rwanda, tariki ya 4 Nzeri 2018, banyura ku mupaka wa Cyanika bagiye gushaka akazi muri Uganda.
Agira ati “Twambutse umupaka tugeze Uganda abasirikare baradufata batubaza ibyangombwa twambukiyeho, turabibereka, barabitwaka barabica bahita batujyana mu rukiko badushinja ko nta byangombwa dufite bitwemerera kwambuka umupaka. Badukatiye ibihano byo gufungwa, batujyana Gisoro, tujya Kabale nyuma batujyana muri gereza ya Kaburara. Batubeshye ko nitwemera icyaha badusubiza iwacu mu Rwanda, abemeye bahanishijwe igifungo cy’amezi 18 (Umwaka n’igice), abakomeje bagahakana bo n’ubu baracyafunzwe.”
Akomeza avuga ko yari afunganye n’abandi Banyarwanda, buri munsi bakaba baragombaga guhinga mu ishyamba kandi bagahinga bari ku nkoni.
Benimana avuga ko iyo ufunzwe uba ukubitwa buri munsi ariko waba uri hafi gufungurwa bakaguha akazi ko kurinda ibigori cyangwa kuragira inka ari nako batangira kukuvuza kugira ngo nutaha abawe ntibazamenye ubugome bagukoreye. Ariko inkovu nta bwo zishira.
Avuga ko muri uko gukubitwa hari abapfa, agaruka ku Munyarwanda wari uhafungiwe igihe amaze kumenyera gereza akajya afasha Abanyarwanda bahafungiye, maze baza kumuroga bakoresheje igikoresho cyoza amasafuriya bavuga ko gitera kanseri bafashe bakagisya ivu barishyira mu biryo bye, nyuma yo kubirya aza gupfa.
Benimana avuga ko yiboneye abagera ku 8 bapfa ariko akavuga ko hari n’abandi bajyanaga bameze nabi ntibongere kubabona bagakeka ko bapfuye ugereranyije n’uko babaga babajyanye bameze. Imirambo y’abapfuye barayijyanaga ariko ntibamenye aho bayijyana.
Uyu musore Benimana w’Imyaka 19 wagarutse mu Rwanda yazinutswe Igihugu cya Uganda, yarekuweho akuriweho amezi 6, ahabwa itike imugeza ku mupaka ikuwe mu mafaranga bandikaga buri munsi ko akorera kandi akubitwa atagera kuri 25 y’Amanyarwanda buri munsi.
Yavuze kandi ko n’ubwo baba bafunganye n’abandi bavuye mu bindi bihugu ndetse n’abanyagihugu, Abanyarwanda bibasirwa ndetse n’imfungwa nazo zigakubita Abanyarwanda.
Ikindi ni uko uwo bafashe wese akabeshyerwa ibyaha atakoze bahita bamwaka amafaranga ngo ababarirwe wayabura ugakatirwa.
