Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shyara, Akarere ka Bugesera bavuga ko Ubuhanzi buramutse bukoreshejwe neza bwarushaho kuba Umusingi uhamye wo kwimakaza imikoreshereze n’imivugire inoze y’Ururimi rw’Ikinyarwanda.
Gusa ngo muri iyi minsi usanga kuvangavanga indimi z’amahanga mu bihangano bihimbye mu kinyarwanda ari bimwe mu bikunze kumvikana cyane mu bihangano by’abahanzi batandukanye, ugasanga ariyo ntandaro ahanini yo kwangirika k’umwimerere w’Ikinyarwanda nk’ururimi gakondo.
Aba baturage bavuga ko ujya kumva nko mu ndirimbo, ukumva umuhanzi yavangavanze indimi ukibaza ibyo ari kuvuga bikakuyobera, ku buryo rimwe na rimwe usanga n’ubutumwa yashakaga gutanga mu ndirimbo butumvikanye kubera urwo ruvangitirane rw’indimi umuntu wese atumva.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye yatangazwa, avuga ko Ubuhanzi bw’ubu biragaragara ko ikinyarwanda cyakomerekejwe bikomeye, ndetse hari n’icyagakwiye gukorwa kugira ngo kitazakendera.
Ati : “Ibi rwose byari bikwiye guhinduka kuko iyo Umuhanzi avangavanze indimi, n’ubutumwa yashakaga gutanga ntacyo buba bukimaze. Bashaka no guhanga babireka kuko nubundi uba ubona bisa n’aho inganzo zabashiranye barangiza bakajijishiriza mu kuvangavanga indimi.ˮ
Nsanzabaganwa Modeste Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi rw’Ikinyarwanda mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye ndetse kinabahangayikishije. Gusa ngo hari ikiri gukorwa kugira ngo ibihangano nk’ibyo bikumirwe cyane cyane mu Itangazamakuru.
Nsanzabaganwa Modeste Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi rw’Ikinyarwanda muri RALC
Yagize ati : “Abahanzi b’ubu ntibagihanga bashaka gutanga ubutumwa, ahubwo basigaye bahanga bashaka kwikururuira abantu gusa ntacyo babigisha, rimwe na rimwe banabayobya. Iyo urebye usanga ari ubucuruzi gusa baba bibereyemo.ˮ
Modeste avuga ko bagerageza kuvugana n’itangazamakuru kugira ngo ibihangano bitarimo ubutumwa bwigisha Abanyarwanda mu mwimerere w’ikinyarwanda bireke kujya byifashishwa kuko ntacyo bimariye Abanyarwanda usibye kwangiza umwimerere w’ikinyarwanda gusa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, asoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, yagarutse ku mvugo zikoreshwa mu buhanzi ndetse asaba urubyiruko kurushaho kumva no gukoresha neza Ikinyarwanda.
Perezida Kagame yagize ati : “Mujye mwumva ko ari inshingano yanyu kuvuga ibintu uko bikwiye kuvugwa. Ikibi cyabyo nuko babihinduye nk’ikintu kigezweho, gusa ibyo bikwiye gukorerwa aho bigomba kuvugirwa, ariko ahandi tuvuge ikinyarwanda nk’ururimi rwacu kavukire kandi twumve ko biduteye ishema kurukoresha.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco(UNESCO) igaragaza ko indimi zirimo n’ikinyarwanda zitarimo kwandikwamo muri iyi minsi, ku buryo mu mpera z’iki kinyejana zishobora kuzazimira niba ntagikozwe.
Kugeza ubu, Ururimi rw’ikinyarwanda rukoreshwa n’ababarirwa muri Miliyoni mirongo ine (40,000,000) ku isi.
