Ubukerarugendo

Ubukerarugendo bwinjije miliyoni 134$ mu mezi 11

Umwaka wa 2019, ni wo mwiza wabayeho mu mateka y’ubukerarugendo bw’u Rwanda kuko bwinjirije igihugu miliyoni zigera kuri 500$; abagenzi bagera mu gihugu nabo bariyongera cyane kuko bageze kuri miliyoni 1,6.

Muri uwo mwaka, 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kari kagizwe n’ubukerarugendo ndetse n’imirimo ihangwa n’uru rwego irazamuka ku kigero kigaragara. Usesenguye muri rusange ingano y’ibyinjijwe n’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2019 ku bukungu igera kuri 11%.

Mu bantu babonye akazi muri uwo mwaka, 12% bari abo mu rwego rw’ubukerarugendo mu gihe inama zakiriwe mu gihugu zinjije hejuru ya miliyoni 60$.

Mu 2020 ibintu byarahindutse. Mu mwaka wose amafaranga yinjiye mu gihugu aturutse mu bukerarugendo yari miliyoni 121$, make ugereranyije n’ayari yabonetse mu 2019.

Inama zakirwa mu gihugu zari zinjije miliyoni 60$ mu mwaka wari wabanje, mu ushize zinjiye miliyoni 4$ gusa umwaka wa 2021 ugenda utanga ishusho itandukanye ko ibintu bishobora kongera gufata umurongo.

Uhereye muri Mutarama ukagera mu Ugushyingo 2021, amafaranga yinjijwe avuye mu bukerarugendo ni miliyoni 134$, bigaragaza inyongera ya 19% ugereranyije n’ayari yabonetse mu 2020.

Abagenzi binjira mu Rwanda na bo bariyongereye mu 2021 ugereranyije n’umwaka wabanje kuko kugera mu Ugushyingo bari bageze kuri 36%. Inama zakirwa nazo zariyongereye ku kigero cya 50% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Restaurant n’amahoteli nazo zikomeje kuzahuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yabanje nk’aho mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ubukungu bwazo bwazamutseho 62% na 34% kuri buri rumwe.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Clare Akamanzi, yatangaje ko iyi mibare igaragaza intambwe nziza yo kuzahuka k’uru rwego.

Ati “Ntabwo turagira aho tugera, ugereranyije na 2019 nk’umwaka mwiza twagize mu mateka, ntaho turagera gusa turabona ibimenyetso by’uko ariho tugana. Ahazaza haratanga icyizere, Visit Rwanda ikomeje kuba ikirango cy’abashaka gusura u Rwanda kandi dukomeje kumurikira igihugu Isi.”

Umuyobozi wa Onomo Hotel, Emile Nizey, agaragaza ko ugereranyije n’umwaka ushize, uburyo ubukungu bwazahutse mu 2021 biri hejuru ku kigero kiruta icyari cyitezwe.

Mu kuzahura ubukungu mu bukerarugendo, muri Kamena 2020 abasura ingagi bagabanyirijwe ibiciro ku kigero cya 86% ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda.

Ubusanzwe umuntu washakaga gusura ingagi yishyuraga amadolari ya Amerika 1500. Ni ibiciro byari byarashyizweho mu 2018 bivuye ku madolari 750.

Ubu Umunyarwanda ushaka gusura ingagi yishyura amadolari 200 gusa, umunyamahanga ufite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, uba mu Rwanda akishyura amadolari 500 ariko abashyitsi bageze mu gihugu mu ndege zihariye bo bakishyura amadolari 1500.

Impamvu abagenzi basura za Pariki bakuriweho kujya mu kato k’iminsi itatu

Amabwiriza mashya yo kurwanya Virus ya Omicron ikomeje gukwirakwira, agena ko abagenzi bose bagera mu gihugu, bagomba kujya mu kato k’iminsi itatu muri hotel zateganyijwe.

Gusa si bose bajya mu kato nk’uko bisobanurwa na Akamanzi Clare.

Ati “Ntabwo ari ba mukerarugendo bose, ngira ngo birasobanutse ko ari ba mukerarugendo gusa basura Pariki z’igihugu. Abo ntabwo ari ba mukerarugendo bose. Ba mukerarugendo basura u Rwanda bitabiriye inama, baje mu bikorwa by’ubucuruzi, hari abaza gusura imiryango, abo bose bari mu cyiciro cya ba mukerarugendo.”

“Ariko abo dusoneye kujya mu kato k’iminsi itatu, ni agace gato k’abantu basura Pariki z’Igihugu. Kuki twabikoze? Uyu mukoro wo kuzahura ubukungu […] urasaba kwita ku buzima ku buryo icyorezo gikumirwa ariko uteza imbere n’ibikorwa by’ubukungu kuko dukeneye ko buzamuka.”

Akamanzi yavuze ko urebye abantu basura u Rwanda, abo babonye bafite ibyago bike mu rwego rw’ubuzima ku bijyanye na Covid-19 ari abasura za Pariki.

Ati “Impamvu ya mbere ni uko ari bake, mu bantu ibihumbi 500 basuye u Rwanda umwaka ushize na miliyoni 1,6 basuye mu 2019, nibura abatageze ku bihumbi 20 basuye ingagi. Ni umubare muto. Nureba abasuye Nyungwe na Akagera nawo ni ibihumbi bitandatu muri rusange.”

Mu gihe Omicron ihari, yavuze ko uwo mubare witezweho kuba muto. Ikindi kandi ni uko abenshi muri bo usibye no kuba baba barikingije byuzuye, baba barahawe n’urukingo rwa Gatatu.

Ati “Ikigero cy’imyaka cy’abasura Pariki zacu z’igihugu kigaragaza ko aba ari abantu bari mu myaka yo hejuru [bakuru]. Abo ni abantu bakora ibishoboka byose ku buryo baba bikingije byuzuye mbere y’uko bakora ingendo. Ibyago byabo byo kwandura no gukwiza ubwandu biri hasi cyane.”

Indi ngingo ya gatatu yatumye ako kato kavanwaho, ni ukugira ngo ubukungu bukomeze buzahuke kuko iyo urebye amafaranga abo bantu bake binjiza mu gihugu aba ari menshi.

Ikigereranyo ni uko nibura umukerarugendo usanzwe usura u Rwanda, yinjiza mu gihugu 200$, uwitabiriye inama bibarwa ko nibura yinjiriza igihugu amadolari 300$.

Ni mu gihe ba mukerarugendo basura ingagi bo bibarwa ko ku munsi binjiza mu gihugu 1.300$ ku munsi hanyuma mu rugendo rumwe ugasanga bishyuye 6000$.

Ati “Ushobora kuzahura ubukungu ukoresheje abantu bake bafite ibyago bike mu by’ubuzima kurusha umubare munini.”

Nubwo abo bagenzi bakuriweho akato, basabwa kwipimisha Covid-19 buri munsi mu gihe bari mu Rwanda, ku munsi wa mbere, uwa gatatu n’uwa karindwi bagapimwa hakoreshejwe PCR. Ni mu gihe mu minsi isanzwe baba bapimwa hakoreshejwe Rapid Test.

 

Umubare w’abagenzi bagera mu Rwanda wiyongereyeho 50% ugereranyije na 2020

 

U Rwanda rukomeje gushyiraho ibikorwa byinshi bituma abakora ubukerarugendo barubona nk’icyicaro bakwiriye gusura mu buryo buhoraho

 

Mu 2019, u Rwanda rwinjije amafaranga menshi bwa mbere mu mateka aturutse mu bukerarugendo kuko yari hafi kugera ku cya kabiri cya miliyari y’amadolari

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 1 =


To Top