Amakuru

Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye Rutunga Venant ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda witwa Rutunga Venant wabaga mu Buhorandi,  ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rutunga Venant ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yavutse mu 1949, avukira ahahoze ari perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho ko yabikoreye mu Ntara y’Amajyepfo akarere ka Huye, ahahoze ari Perefegitura ya Butare kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuyobozi wa ISAR Rubona.

Ubushinjacyaha bukuru bushima imikoranire burimo kugirana n’inzego z’ubutabera z’Ubuhorandi, kuko mu mpapuro 18 zita muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubushinjacyaha bwashikirije Ubuhorandi, 4 bamaze koherezwa mu Rwanda 2 baburanishirijwe mu Buhorandi.

Buvuga ko ibi bigaragaza imikoranire y’inzego z’ubutabera z’ibihugu byombi, n’ubwo hari abandi 12 bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Buhorandi bagikurikiranwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 − 8 =


To Top