Ubusirimu busigaye butuma ababyeyi bikama amashereka mu cyimbo cyo Konsa

Bamwe mu babyeyi bavuga ko basigaye babura umwanya wo kwita kunshingano zabo z’urugo, rimwe na rimwe n’abafite uwo mwanya uhagije ntibabyikoze bikagera naho batafata iberi ngo bonse uwo bibyariye.

Kayitesi Mariam, ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’abana bane aho atuye, ku Gishusho ho mu mujyi wa Kigali. Uruga rwa MENYANIBI.RW rwaganiriye nawe ku myitwarire isigaye iranga ababyeyi bo muri iki gihe maze aduha ubuhamya bwibyo abona nk’umubyeyi rimwe na rimwe akabona leta ariyo ikwiye gufata iya mbere ikigisha ababyeyi bagahindura imyitwarire ndetse bamwe bagahanwa.

Ikibazo uyu mubyeyi agarukaho ni ikijyanye n’imyitwarire y’ababyeyi bafite abana bakiri bato bakwiye kubona amashereka n’urukundo rwa kibyeyi kandi ibi bigakorwa kenshi

Mariam avuga ko ababazwa n’umubyeyi udafite indwara n’imwe yatuma atonsa uwo yibyariye kandi uwo mwana agifite amezi abiri cyangwa atatu.

Yagize ati:”Urugero naguha nuko nzi neza ababyeyi ntashatse kuvuga amazina yabo hano, bafite amashereka ahagije bamwe bagataka ko bari kuribwa n’amashereka ariko bakaba badashobora konsa abana babo bakavuga ko bitakigezweho ndetse bamwe na bamwe bakaba bikama, bagaha umwana amashereka yabo binyuze muri bibero.”

Umwana asigaye aririra umukozi bitewe n’uburyo ariwe umwitaho bihagije

Uyu mubyeyi avuga ko abana bakiri bato basigaye barerwa n’abakozi bo mu rugo aho usanga umwana akunda umukozi kurusha nyina umubyara bitewe n’uburyo umukozi aba yita kuruyu mwana.

Mariam ntiyazuyaje no kuvuga ko hari abakozi basigaye bonsa abana barera bitewe n’urukundo aba yumva amufitiye nubwo atamubyaye kandi ibi ntibimenywe naba nyina b’abana.

Yagize ati:”Inama ngira ababyeyi niyo kwita kubana babyaye nkuko bikwiye kandi mu gihe bumva ko batazabona umwanya wo kubitaho nkaba nabagira inama yo kureka kubyara kuko kwitwa umubyeyi baba batabishoboye ndetse si ikintu buri wese akwiye gukinisha.

Akomeza avuga ko inama yagira abagabo ariyo gucyaha abagore babo bakita kubana bityo umwana akaba uw’ababyeyi aho kuba uw’umukozi.

Iki kibazo kigaragara cyane cyane ku babyeyi biyita ko ari abasirimu kandi bajijutse aho bamwe bumva ko guheka, konsa umwana cyangwa gukarabya umwana bibyariye bigomba kuba iby’umukozi kuko baba bafite akazi kenshi.

TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 − 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top