Mu bihe Isi igezemo byo gukoresha ikoranabuhanga mu bintu byose bimaze kugaragara ko no mu rwego rw’ubutabera, ikoranabuhanga ryazanye impinduka mu bugenzacyaha no mu yindi mirimo y’ubutabera.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Busingye Johnston nyuma y’umuhango wo kurahira kw’Abagenzacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, wabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Muri iki gihe ikintu kibera i Rusizi, Kirehe, Nyagatare, Rubavu n’ahandi kure hashoboka ariko mu gihe kitarenze iminota 30 ugasanga icyabaye cyamenyekanye mu gihugu cyose, aho ugeze hose usanga abantu babivuga. Iri ni ikoranabuhanga ribikora kuko ritaraza ikintu cyarabaga ugasanga birasaba iminsi myinshi kugira ngo icyo kintu kimenyekane”.
Yakomeje avuga ko imbuga nkoranyambaga zituma abantu bamenya vuba ibintu bimaze kuba ako kanya, yemeza ko hari ibyiza ikoranabuhanga rigira ku mikorere y’abayobozi.
Ati “Kuri ubu usanga umuyobozi yigengesera mu byo akora kuko iyo akoze ikosa ujya kubona ukabona umuntu ahise abyandika kandi byakurikiranwa ugasanga koko ni byo kuko akenshi hari n’igihe usanga ibivuzwe bikurikijwe n’amashusho”.
Busingye asanga ikoranabuhanga ryorohereza abagenzacyaha mu iperereza bakora kuko hari amakuru amwe ribaha bitabasabye ingufu nyinshi ahubwo bakaba babiheraho.
Yabasabye kuba abanyamwuga bakandika izina aho umugenzacyaha azajya agaragara nk’umuntu utagendera ku marangamutima.
Yagize ati “Nta bwo umugenzacyaha ari umuntu wo kwirirwa anywa amayoga y’abaturage bamushimira ngo yakoze neza kubera ko yarenganyije umuntu ahubwo ashimirwe ko yarenganuye abantu. Niba ukurikiranye ikibazo runaka ku buryo umuntu wakurikiranye atazigera na rimwe akwibagirwa mu mutwe we ni yo hashira imyaka 15. Age avuga ko yahuye n’umugenzacyaha udasanzwe niba yarakoze icyaha ugitahurane ubwenge kandi niba ntacyo yakoze arengana ubigaragaze ku buryo azajya akwirahira ko uzi kumenya ukuri koko ntuzamuve mu mutwe”.
Ibi akaba yarabibabwiye abashishikariza kugira umurava mu byo bakora byose ari urengana arenganurwe kandi uri mu cyaha nawe atahurwe ku buryo dosiye y’umugenzacyaha izajya igera mu maboko y’umushinjacyaha azajya avuga ati” Ubwo iyi dosiye yakozwe na runaka, ni ukuri kuzuye”.
Yagarutse kandi ku buryo isi iteye, ati “Turi mu Isi y’abashaka gukora ibyaha. Ni ko Isi imeze. Birasaba rero gukumira ibyo byaha abantu baba bashaka gukora, mubiperereze, mu bitahure kuko ni inshingano zanyu kandi ni yo mpamvu abahanga basanze uyu mwuga wanyu ugomba kubaho”.
Yabifurije gukomeza gukorana umurava abashimira ibyo bamaze kugaragariza Abanyarwanda nk’urwego rumaze imyaka 2 gusa ashima abagize uruhare mu gufata abasore bambuye umugore wacuruzaga Mituyu za MTN ndetse bakamukubita hafi yo kumumaramo umwuka avuga ko ifatwa ry’abo basore ryahaye agaciro ubutabera kandi ko atari icyo gikorwa gusa abashimira ahubwo n’ibindi bahora bakora umunsi ku munsi bituma abanyarwanda barara neza bakumva batekanye.
