Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko butazihanganira abarimu banywa inzoga mu masaha y’akazi n’abambara nabi kuko batanga ingero mbi.
Batamuriza Edith, umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’uburezi avuga ko mu nama nyinshi zakozwe abarimu bihanangirijwe basabwa kureka ubusinzi cyane cyane mu masaha y’akazi.

Ati “Icy’ubusinzi cyo, barabizi ko n’umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri hari abarimu batashye kubera icyo kibazo, aho tugisanze rero nta n’ibindi byinshi n’ubundi turakoresha uburyo bwakoreshejwe ubushize.”
Batamuriza Edith yemeza ko umwaka ushize abarimu 38 birukanywe bazira ubusinzi mu masaha y’akazi.
Ku bijyanye n’imyambarire, Batamuriza avuga ko hakozwe ubukangurambaga bwinshi ku bijyanye n’imyambarire y’umunyeshuri n’umurezi.

Uyu mwalimukazi yanenzwe imyambarire
Ngo banemeranyije ko aho bishoboka hashakwa amataburiya umurezi akajya ayambara hejuru y’imyambaro ye.
Avuga ko ibigo by’amashuri byahawe amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Uburezi agenga imyambarire mu mashuri.
Agira ati “ Umurezi azi uko agomba kwambara imbere y’umunyeshuri ari naho twanavuze ko aho bishoboka ku bushobozi buke bw’ikigo cyashaka amataburiya ku buryo buri murezi aba ayambaye hejuru y’imyenda ye yaje yiyambariye mu bushobozi bwe afite.”
Naho ku munyeshuri ngo kirazira kwambara amaherena, ibikomo byo ku maboko, amajipo magufi cyane n’amapantalo y’amacupa (afashe cyane ahagana hasi)
Byavuzwe ku wa 05 Gashyantare 2019 mu bugenzuzi bwateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku nshuro ya kane hagamijwe kureba ibibangamira ireme ry’uburezi.
Umurezi waketsweho ubusinzi yasobanuye ko atanyoye mu masaha y’akazi ahubwo ko ari indarane.
Yagize ati “Rwose mbabwije ukuri sinanyoye kandi sinasinze ahubwo nimugoroba twari dufite ubukwe dukora urugomo ndanywa ni zo mwumva si iza nonaha rwose, iryo kosa sinarikora.”
Ku kibazo cy’imyambarire, umukobwa wanenzwe kubera uko yari yambaye ibyafashwe nk’ibidakwiriye umurezi uri imbere y’abanyeshuri yatangaje ko yabitewe no kudashaka guhora mu mwambaro umwe ariko na we akemeza ko uko yari yambaye bitajyanye n’uko umurezi akwiye kwambara.
Abarimu kandi banenzwe kwigisha batateguye amasomo
Kageruka Benjamin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi bw’ibanze muri Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, avuga ko bamwe mu barimu mu Karere ka Nyagatare bigisha ibyo batateguye.
Kageruka Benjamin avuga ko mu mashuri bamaze gusura mu Karere ka Nyagatare bahasanze ikibazo gikomeye cy’abarimu bajya mu ishuri kwigisha batateguye amasomo.
Ati “ Ikibazo gikomeye twabonye abarimu bose ntibategura na gato, umwarimu ajya mu ishuri afite ingwa, afite ‘notes’ zimaze imyaka itandatu zitavugururwa, sinatinya no kuvuga ko uko twabibonye nta mwarimu n’umwe wateguye 100% nk’uko byifuzwa.”
Kuba abarimu batuzuza neza inshingano zabo ngo bituma hari aho basanze abanyeshuri batazi gusoma no kwandika.

Igenzura ryagaragaje ko bamwe mu barimu badategura amasomo
Kageruka ariko avuga ko ibi ahanini biterwa n’imiyoborere idahwitse y’ibigo.
Ati “ Ni imiyoborere mibi aho usanga umuyobozi w’ikigo ntasura abarimu, ntagenzura uko bateguye, ntasura amashuri, mbese ni uburangare bukabije mu mashuri yose twasuye icyo kibazo cyagaragaye.”
Manirakoze Faustin umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Bweya mu Murenge wa Rwempasha avuga ko kudategura amasomo no kuzuza ibidanago byose uko bikwiye biterwa n’igihe gito baba bafite.
Ati “Nk’ubu mfite amasaha 48 nigisha Ibinyabuzima n’Ubutabire ( Biologie&Chimie), urumva dutangira akazi saa kumi n’ebyiri n’igice, biragorana kuba nahorana Lesson Plan ( Uko ryigishwa) kuko ni iya buri munsi.”
Gatungo Rutaha Mathieu, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bweya avuga ko impamvu abarimu be badategura amasomo ari uko bafite bake bigatuma basaranganywa mu mashuri atarabona abarimu.
Avuga ko ubu bahari ari abarimu 18 mu gihe bagomba kuba 22. Yizeza ko ababura nibaboneka ikibazo cyo kudategura isomo kizacika burundu.
