
Abarwayi barembye ba COVID19 baboneka i Rubavu bagiye kujya boherezwa kuvurirwa ku bitaro byo ku rwego rw’intara bya Kibuye bitewe n’ubwiyongere bw’abarimo kwandura iki cyorezo kikabazahaza bakaba bari hafi kurenga ubushobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi byabakiraga.
Ibi ni ibyatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, uvuga ko kuva mu kwezi kwa 3 abasaga 1700 ari bo bamaze kwandura COVID19 muri Rubavu, aho abasaga 60% banduye mu kwezi kumwe gusa kwa 6.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba CSP Edmond Kalisa mu kiganiro kuri Radio Rubavu, yagaragaje ko mu Karere ka Rubavu kimwe no mu tundi turere tugize iyi ntara, hari ikibazo cy’abantu bahishira amakuru ku bagaragaraho kutubahiriza ingamba z’ubwirinzi bwa Covid19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze badakurikira uko bikwiye iyubahirizwa ry’ingamba z’ubwirinzi bagiye gutangira gukurwaho, ndetse ashishikariza abaturage gutanga amakuru, akabizeza ko hari uburyo uzajya ayatanga hari ishimwe azajya agenerwa.
