Uyu munsi ngiye ku kujyana mu rugendo “rutandukanye” rw’urugendo rw’ubwiza.
Wigeze wumva ubwoko bwa Mursi? Batuye mu kibaya cya Omo, agace kihariye muri Etiyopiya. N’umwe mu miryango yambara imyenda gakondo n’ibindi bikoresho.
Abagore bo mu bwoko bwa aba Mursi bazwiho kwambara isahani ikoze mu mbaho kandi bakayambara k’umunwa, ikimenyetso cy’ubwiza kandi niwo muco wabo bwite.
Umunwa wo hasi w’umukobwa uracibwa (rimwe na rimwe na nyina) iyo ageze ku myaka 15 cyangwa 16, agapfukwa ariko umunwa we yambayeho isahani ikoze mu giti ndetse akahangana kugeza igihe akiriye. Bireba abakobwa cyane cyane ko baba bashaka ko umunwa urambuka. Ariko iyi nzira irababaza cyane itwara amezi menshi.
Iyi sahani Bambara ku minwa yambarwa cyane cyane n’abakobwa batarashyingirwa n’abagore bakiri bato kurusha abagore bakuze bafite abana. Mu bisanzwe bambara aya masahani mu gihe bagiye guha abagabo ibiryo, amata y’inka, n’imihango y’ingenzi nk’ubukwe.
Abakobwa batubatse, cyane cyane abafite ibisahani binini, barashobora kuzambara igihe cyose bari kumugaragaro. Biteganijwe ko umukunzi cyangwa umugabo atazaryamana n’umukunzi we cyangwa umugeni we kugeza iminwa ye imaze gukira.
Izi sahani zifite ibisobanuro byinshi. Ubwa mbere, ni ikimenyetso cy’ubwiza buhebuje. Icya kabiri, biranga ubwitange k’umugabo bwinshi mu gihe amugaburira ibiryo. Niba umugabo apfuye, isahani ikurwaho kubera ubwiza bw’umugore bwo hanze bivugwa ko bushira nyuma y’urupfu rwe. Ubwanyuma, isahani n’ikimenyetso gikomeye cyerekana ibimenyetso bya Mursi. Bitabaye ibyo, bafite ibyago byo kwibeshya ko bagize undi muryango.
