Ikigo k’igihugu cy’ubuzima, RBC, cyasobanuye impamvu udukingirizo tutakiboneka mu Migina imbere ya Stade Amahoro kimwe n’ahandi.
Ni mu gihe bamwe mu basanzwe bavuga ko bakoresha udukingirizo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batakitubona abandi bakagaragaza ko hari utwo bigeze kujya bagura bagasanga ari duto ugereranije n’imiterere y’ugakoresha.
Ntamwemezi Christophe umwe mu rubyiruko ufite akazi akora umunsi ku munsi mu Migina, yabwiye Imvaho Nshya ko ahazwi nko mu Migina hatakiboneka udukingirizo kandi ko n’inzu batuguriragamo itagihari agasaba ko bakoroherezwa uburyo bwo kongera kubona udukingirizo.
Ati: “Hashize igihe kinini tutabona aho dukura udukingirizo hano mu Migina bigasaba ko tujya kubushakira epfo iriya mu makaritsiye. Icyo dusaba ni uko hatekerezwa uburyo udukingirizo twakongera kugarurwa hano mu Migina”.
Karegeya Boniface utanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga kuri terefoni imbere ya Sitade Amahoro ahazwi nko mu Migina na we yemeza ko hahoze akazu kacururizwagamo udukingirizo ariko ubu kakaba katagihari.
Siboniyo Emmanuel utuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko hari utubari kimwe n’amahoteli umuntu ajyamo ntabonemo udukingirizo, agasaba ko twashyirwamo kuko hari abashobora kutihanganira kwifata kubera kubura agakingirizo bityo umwe akaba yakwanduza undi mu buryo bwihuse.
Ati: “Ndasaba ko ababishinzwe bakora uko bashoboye bakongera gushyira ingufu mu gushyira udukingirizo mu tubari no mu mahoteri”.
Ayingoma Rubimbura Jean Pierre, umukozi ushinzwe amatsinda yandura akananduza cyane mu kigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, asobanura ko kuba inzu (utuzu twimukanwa) zajyaga zicuruza udukingirizo zaravanyweho nko mu Migina ngo byatewe no kwagura umuhanda n’ibikorwa byo gusana amazu y’ubucuruzi ari imbere ya Sitade Amahoro bituma akazu kabagamo udukingirizo kahava by’igihe gito.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Mu gihe hateganijwe ikorwa ry’umuhanda cyangwa niba ari isanwa ry’inzu aho utuzu turi imbere, twakagombye kwimurwa ariko tukimurwa mu buryo bw’igihe gitoya kugira ngo ariya mazu abanze avugururwe”.
Avuga ko politiki ihari ari iy’uko muri za hoteri, mu bubari, mu macumbi hagomba gushyirwa udukingirizo. Rubimbura agaragaza ko hari umurongo wa Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo gutanga udukingirizo, utwo tukaba dutangirwa ubuntu ariko ngo udukingirizo dutangwa mu rwego rwo kutugurisha ni two tugomba kwinjira muri utwo tuzu dushobora kwimurwa mu gihe gito.
Ikibazo cy’udukingirizo duto twaba twarayobeye ku isoko rya Afurika, ariko ngo ntabwo twageze mu Rwanda ahubwo akagaragaza ko hari ibipimo bigenderwaho iyo hatanzwe isoko ryo kwinjiza udukingirizo mu gihugu.
Ati “Iyo isoko ritangwa hari ibipimo bigenderwaho, iyo igicuruzwa kije kitujuje ibisabwa ntabwo cyakirwa. Udukingirizo dutanga ni udufite ingano ya 53MM. Ni ukuvuga ko hari isoko ritangwa riba rihuriweho na Leta n’abafatanyabikorwa. Navuga ko igicuruzwa iyo kinjiye mu gihugu kinyuzwa mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge mbere yuko zishyirwa ku isoko”.
Rubimbura avuga kandi ko udukingirizo twagize uruhare mu kurwanya virusi itera Sida. Ati “Iyo habayeho kugabanya ubwandu bushya, ni ukuvuga abanduye mu gihe cy’umwaka, iyo bagabanutse byanze bikunze haba harimo uruhare rw’agakingirizo ariko urwo ruhare rw’agakingirizo nta bwo twavuga ngo ruri ku kigero iki n’iki ku ijana”.
Ashimangira ko icyo gihe haba harimo abakoresheje uburyo bwo kwifata by’umwihariko ku batarashaka, ababana nk’umugabo n’umugore badacana inyuma n’ibindi ariko agakingirizo ni kamwe mu rukingo rwakagombye gutangwa.
