Uganda ikomeje ihohotera ikorera Abanyarwanda, nyuma bakirukanwa

Abanyarwanda bava Uganda bakomeje gushinja inzego zinyuranye z’icyo gihugu zaba iz’umutekano, ubucamanza hamwe n’inzego bwite za Leta kubakorera ihohotera, iyicarubozo no kwamburwa uburenganzira benshi bagafungwa batagira dosiye, abandi bakirukanwa muri icyo gihugu ndetse bakanagaragaza ko hari abahatakariza ubuzima hakabaho no kwamburwa imitungo n’ibyangombwa.

Baziruwiha J. Damascene w’imyaka 47, ni umwe mu banyarwanda bongeye kwirukanwa muri Uganda nyuma gusiragizwa mu nzego zitandukanye ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri icyo gihugu. Baziruwiha avuga ko yerekeje muri Uganda mu kwezi kwa Gicurasi 2018 agiye gushaka imibereho, agezeyo akora ibyerekeranye n’umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Victoria ari naho yabutangiriye.

Avuga ko agezeyo yahasanze itorero ryitwa Pentecote “Church International Uganda” akajya yifatanya na bagenzi be yahasanze mu gusenga ariko nyuma aza kuhava muri Mutarama 2019 yerekeza mu karere ka Wakiso aho bita Zinga ahakomereza umwuga w’uburobyi n’ubundi ari nako yakomeje gusengana n’abo yahasanze.

Mu buhamya bwe, avuga ko bagenzi be bamubonyemo ikizere bamuha kuba umwarimu akayobora aho hantu basengeraga yungirije umuyobozi mukuru w’iryo torero ari na we waje kubagaragariza kutabyishimira.

Agira ati: “Nabonaga umuyobozi Mukuru witwa Gumisiriza adufitiye ishyari atatwishimiye abaza umwe muri bagenzi bange niba azi icyamvanye mu Rwanda nza Uganda ariko akamusubiza ko atakizi. Yakomeje atwirukaho n’abandi banyarwanda twari kumwe ariko bigeze muri Werurwe 2019 ajya kuturega mu ishami ryaho rya Polisi baradutumiza tugezeyo badusaba ibyangombwa turabigaragaza ariko umupolisi avuga ko bagomba kutwihorera tugasenga kuko dufite ibyangombwa bibitwemerera.”

Nk’uko akomeza abisobanura, Baziruwiha avuga ko umuyobozi mukuru w’iryo torero atarekeye aho kuko yagiye ku muyobozi w’agace kitwa Gomborora na we abyinjiramo asanga bafite ibyangombwa bahawe n’ubuyobozi bw’igihugu.

Avuga ko ku itariki 23 Gicurasi 2019 yahamagawe kuri terefone n’umuyobozi wa “Gomborora” ngo age kwitaba na we ubwe yegeranya ibyangombwa byose yari afite byaba ibye n’iby’itorero yasengeragamo arabyitwaza.

Ati: “Nkigerayo uwo muyobozi wa ‘Gomborora’ yarambajije ngo ni nde wadutegetse kuza gushinga amatorero muri Uganda, nsubiza ko naje ndisanga kandi rifite abayobozi n’abayoboke baryo ndetse n’ubuzima gatozi buryemerera gusenga. Yahise ansaba ibyangombwa byose bibigaragaza arangije aravuga ngo afite gahunda yo kumara Abanyarwanda bose muri Uganda bakahava, ubwo yahise afata terefone ahamagara umupolisi wa Entebbe ari na we watujyanye kudufunga.”

Baziruwiha avuga ko bwakeye hakaza umupolisi waje ababaza niba ari bo banyarwanda b’intasi batumwe n’igihugu kuneka Uganda. Atangaza ko aho yari afungiye yahahuriye n’abandi bagore batazi icyo bafungiye kuko bafashwe bari kumwe n’umupasiteri n’abandi bayobozi b’iryo torero na bo bafunzwe.

Avuga ko nyuma y’iminsi nk’ibiri polisi yatumije imodoka bakabashyiramo na mugenzi we babajyana ku rukiko rw’ibanze kandi batazi icyo bafungiye, umucamanza bahasanze yahakanye kubacira urubanza atazi icyo bafungiye afata ikemezo cy’uko ruzaburanishwa n’urukiko rwisumbuye kuko ari rwo rubifitiye ububasha.

Avuga ko ako kanya basubijwe muri gereza aho yasanze Abanyarwanda bari hagati ya 40-50 batagira dosiye ndetse abasha no kwandika amazina yabo kuko bamutumye kuzabavugira mu gihe azaba afunguwe mbere yabo akabimenyesha imiryango yabo.

Avuga ko kugera kuri gereza bambitswe imyenda itukura nk’abafite ibyaha bikomeye ari nayo yambitswe Abanyarwanda bashinjwa ubutasi, hanyuma abandi bakambikwa imihondo iyo bafite ibyoroheje. Aho asobanura ko uwambaye imituku aba atemerewe gusohoka na gato ariko uwambaye umuhondo we akaba ari we ujyanwa ku mirimo hanze.

Baziruwiha avuga ko tariki 20 na 24 Gicurasi 2019 bitabye urukiko ariko ntibagira icyo bamarirwa, hanyuma we na mugenzi we biyemeza kugira icyo bagenera umucamanza cya ruswa ngo abahindurire dosiye ari bwo bagurishije imitungo bamuha amafaranga miriyoni 1 y’amashiringi yabaciye bayaha uwo batumye hanyuma bahindura dosiye ko banfungiye kuroba mu kiyaga bitemewe kandi ari n’Abanyarwanda.

Aho ni ho avuga ko hafatiwe umwanzuro wo gushyikirizwa polisi hanyuma nayo ikabasubiza mu Rwanda cyangwa bakarekurwa ariko ntibabyemeranyaho bahamara icyumweru, bakorerwa indi dosiye basubizwa muri gereza nta kurya mu minsi 3 nyuma baza kuhavanwa bajyanwa mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ari naho bavanywe boherezwa mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019.

Rwagasore Bernard uvuka mu karere ka Kayonza, avuga ko afite imyaka 42 y’amavuko, yagiye Uganda ashaka imibereho akaba yarakoraga mu mirima y’ikigo cy’abazungu ariko akanasengana na Baziruwiha ari na we baje gufunganwa nk’Abanyarwanda.

Avuga ko bagiye bagirirwa nabi bakimwa uburenganzira babwirwa n’inzego zo muri icyo gihugu ko Uganda ifitanye ibibazo n’u Rwanda. Agira inama buri wese w’Umunyarwanda wifuza kujya Uganda kubyitondera kuko hari ihohoterwa rikomeye cyane, hari umubare munini w’Abanyarwanda uhafungiye kandi bazira ubusa.

Basaba ubufasha u Rwanda kubatera inkunga yo kuzana imiryango yabo basizeyo bagakorera mu gihugu cyabo kuko ari bo bayihahiraga, dore ko bamwe bafite abana bigagayo.

Muri Werurwe 2019 u Rwanda rwatangaje kenshi ko rwagiye rugaragariza Uganda ko hari Abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu kandi rufitiye gihamya, hakaba abicwa, ababurirwa irengero, hari n’abandi bafatwa bakagarurwa mu Rwanda ari intere, muri rusange ruhamya ko abagera kuri 800 bamaze kwirukanwayo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top