Uganda n’u Rwanda mu biganiro ku masezerano y’ubwumvikane

Abayobozi ku ruhande rwa Uganda n’urw’u Rwanda bazahurira i Kigali ku wa Mbere w’icyumweru gitaha mu biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono muri Angola. 

Ku ruhande rwa Uganda itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa na ho iry’u Rwanda rizaba riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Oliver Nduhungirehe.

Muri Kanama 2019 ni bwo ibihugu by’u Rwanda na Uganda byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane azwi nka MoU, agamije gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke hagati hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveli wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC.

Ingingo ya mbere y’aya masezerano isaba buri ruhande kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano n’umudendezo w’urundi, aho guhera ku gika cya 2, kugera ku cya 4 igira iti “Buri ruhande rugomba guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya urundi haba byaba ibyo rukorera ku butaka bwarwo cyangwa ku butaka bw’igihugu gituranyi, rukirinda impamvu zose zatuma rukekwaho ibyo bikorwa zirimo gutera inkunga, guha imyitozo no kwivanga n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’urundi ruhandi. Hari kandi kurinda no kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana ku baturage batuye cyangwa batemberera ku butaka bwa buri ruhande n abo bakubahiriza amategeko yacyo.

Hari kandi gusubukura mu maguru mashya ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi haba urujya n’uruza rw’abantu n’urw’ibicuruzwa hagamijwe iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top