Abakuru b’ibihugu 4 bazongera bahurire ku mupaka wa Gatuna mu minsi itari munsi ya 45 iri imbere mu rwego rwo gukomeza gushaka uko bazahura umubano w’u Rwanda na Uganda,nyuma yo guha umukoro iki gihugu mu nama yabahurije ku mupaka wa Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020.
Uganda yahawe ukwezi ku mwe ngo ibe imaze kugenzura imiterere y’ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ikorera muri iki gihugu.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya Kane y’abakuru b’ibihugu ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, ngo ni nawo uzagena ahazaza h’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mupaka wa Gatuna, nkuko bikubiye mu itangazo ryasomwe na Minisitiri w’bubanyi n’amahanga wa Angola.
Mu nama yamaze amasaha arenga 3.5 ibera mu muhezo, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda,Uganda,Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bishimiye intambwe yatewe mu bijyanye no guhererekanya imfungwa hagati y’u Rwanda na Uganda.
By’umwihariko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bashimiye Perezida wa Angola Joao Lorenco n’uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi, ubwitange bwabo mu gufasha u Rwanda na Uganda gukura igitotsi mu mibano umaze imyaka 3 warazambye.
Kuva aba bakuru b’ibihugu batangira ibikorwa by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda,Uganda imaze gushyikiriza u Rwanda abantu 24 barimo 22 bari bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko na 2 mu bagabye igitero cyo mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, no kwambura passport umwe mu bayobozi b’umutwe y’iterabwoba wa RNC.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwarekuye runashyikiriza Uganda abaturage bayo 20 rwari rufunze kubera ibyaha binyuranye harimo 3 barangije ibihano bakatiwe n’inkiko.
