Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda uherutse kuraswa

Igihugu cya Uganda cyashyikirije u Rwanda, Umurambo w’Umunyarwanda Kyerengye John Batiste warashwe kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019; byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019.

Uyu mugabo yarashwe ubwo yafatwaga afite ibicuruzwa bitemewe n’amategeko mu Rwanda agashaka kurwanya abashinzwe umutekano afatanyije n’abandi baturage ba Uganda  akaraswa kimwe n’umugande wari kumwe nawe we yaje gupfa nyuma.

Urupfu rw’uyu mugabo rwabereye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe.

Guhererekanya umurambo wa Nyakwigendera byareye ku mupaka wa Gatuna uherereye mu karere ka Gicumbi.

Itangazamakuru ryifuje kumenya impamvu ihererekanya ry’umurambo ryabereye Gicumbi kandi igikorwa cyarabereye Nyagatare maze  Umuyobozi w’Akarere ka Rukiga Kansiime Caroline waje ahagarariye ubuyobozi bwa Uganda avuga ko umurambo wazanywe mu Rwanda ucishijwe Gatuna kubera ko ari ho hari umuhanda mwiza.

Abajijwe kandi ku bandi banyarwanda 2 bashimuswe n’Abagande mu mpere z’iki cyumweru gitambutse, Umuyobozi w’akarere ka Rukiga Kamusiime Caroline yahakanye ifatwa ry’abo bantu maze avuga ko hagiye gushakwa amakuru y’icyo kibazo amakuru yabo akazatangazwa nyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David niwe wari uyuboye itsinda ry’Abanyarwanda bari baje kwakira umurambo w’uyu munyarwanda. We yavuze ko abaturage bakwiye kubahiriza amategeko birinda gukora ubucuruzi butemewe.

Kugira ngo hamenyekane ukuri nyako kuri iki kibazo, ubu hari itsinda rihuriweho n’ibihugu byombi riri mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe ari naho uyu munyarwanda yarasiwe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top