Uganda yirukanye umunyarwanda wakoraga muri MTN

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Ni igikorwa gikurikiye ibindi by’Abanyarwanda benshi bamaze igihe batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bamwe bagasubizwa mu gihugu cyabo bakorewe iyicarubozo, bashinjwa kuba ‘intasi z’u Rwanda.’

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, ACP Polly Namaye, rivuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze igihe mu iperereza banyamahanga babiri bakoreraga ikigo cy’itumanaho gikomeye “ku ruhare rwabo mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.”

Rikomeza riti “Duhamya ko gusubiza iwabo abo banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’icyuho cyabafasha kugera ku migambi mibisha yabo, byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Ni kenshi muri iyi myaka ibiri ishize abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa ibyaha binyuranye ariko iperereza rikarangira nta bimenyetso simusiga bigezweho, nubwo bitababuzaga kubirukana mu gihugu bamwe bagakorerwa iyicarubozo.

Mu kwezi gushize Uganda yataye muri yombi umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda, CMI.

Mu bafashwe bakagirirwa nabi harimo kandi Umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi watawe muri yombi tariki ya 9 Ukuboza 2017 n’abakozi ba CMI, wagarutse mu Rwanda atabasha kwigenza ahubwo atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.

Mu buhamya bwe yavuze ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba. Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ibyo bikorwa byose, byatumye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, aheruka kuvuga ko bibangamye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ni ryari guta muri yombi no gukorera iyicarubozo abanyarwanda bizahagarara muri Uganda? Iri hohoterwa ridasiba rikorerwa abanyarwanda ntiribangamiye uburenganzira bwa muntu gusa ahubwo ribangamiye imibanire myiza n’urujya n’uruza rw’abantu nk’uko byemejwe n’ibihugu binyamuryango bya EAC mu mahame agenga isoko rusange.”

Abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2017 bamaze guhura inshuro nyinshi baganira kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti urambye, kuko nta munsi w’ubusa hatavugwa ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda.

Iryo totezwa rifatwa nk’iryatijwe umurindi mu myaka mike ishize n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, ishakira abarwanyi muri icyo gihugu. Umunyarwanda wanze kuyijyamo cyangwa ugaragara ko abangamiye ibikorwa byayo akibasirwa bikomeye, ashinjwa kuba “intasi y’u Rwanda.”

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2018 rininjiza abanyarwanda mu wa 2019, Perezida Paul Kagame yavuze hari ibihugu by’abaturanyi bifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda, aho yatanze urugero kuri FDLR na RNC.

Ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

Mbere yaho gato mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yari yavuze ko “kubana n’umuturanyi uhora ashaka kugutwikira’ atari byiza.

Yavuze ko u Rwanda ruzagerageza kugusha neza abatarwifuriza ibyiza ku buryo hari igihe bizageraho imibanire ikajya ku murongo. Ariko ngo ntirwakwibagirwa ‘kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite?”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top