Umuco w’ umuntu niyo ndangagaciro ye. Nk’uko ntakidapfa kandi byose bihinduka, hari ibigenda bihinduka mu buzima bw’ umuntu kubera imibereho n’impinduka z’ ibihe n ‘ibigezweho ariko buri wese akagomba kubyifatamo neza kugira ngo atica cyangwa akagwa mu mutego w’ ibihita bikamuhitana.
Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose kuri iyi Si ,umuntu aravuka, agakura, agashaka, akubaka, akabyara akarerera igihugu yasaza abo yabyaye, inshuti , abavandimwe n’ imiryango bakamuherekeza yashaje avuye mu buzima bakamushyingura .
Umuco mu Rwanda kuva kera na rindi, Abanyarwanda bagira kirazira, hakabaho kubaha, kubahwa no kwiyubaha wirinda agasuzuguro. Muri izo za kirazira hari kwirinda gutatira igihango, guhemuka, no kwanga ikitameze neza, ukagorora ibikocamye cyangwa ibigoramye .
Muri iki gihe turimo hari byinshi byahindutse kubera amateka, imihindukire y’ isi n’ ikirere n ‘ubuzima. Abagore bambara imyenda ijyanye n’ akazi bakurira inzu bakayisakara, bakayihoma, bakayibamo.
Abagabo barateka, bakagaburira abana bakabaheka n’ ibindi kera byitirirwaga umuco. Ibi rwose birumvikana.
Hari rero ibintangaza, bikantera kwibaza igituma bihinduka nta mpamvu: Ubutegetsi bwite bwa Leta n’ igihugu n’amadini mu Rwanda byemewe ko mu muco nyarwanda, umusore ugeze igihe cyo gushaka umukobwa, akamubera umugore bakabana bakubaka urugo bakagira umuryango .
Icyo mbona gicuramye kigomba gukosorwa kigasubira mu buryo nyabwo mu muco ni ugukurikiza uko ibintu byakagombye kugenda. Reba nawe, umuhungu arambagije umukobwa, bamufatiye irembo, umunsi urageze, Ubuyobozi n ‘Ubutegetsi cyangwa Ushinzwe gushyingiranya abakundanye , akaba ari nawe uhagarariye Leta no kubashyingira imbere y’amategeko n’ibendera ry’ u Rwanda, akabaha icyemezo ko kuva umunsi barahiriyeho, bemereye imbere y’ imiryango yabo yombi n’ ababahagarariye, no guhamya ko babaye umugabo n’ umugore bigakorwa mu ruhame.
Nonese mbaze: Ni iyihe mpamvu ababyeyi n’imiryango bagaruka bucyeye cyangwa se nyuma y’iminsi mike kuza gusaba umugeni, gukwa no gusaba umunsi bazahekerwa, kandi Leta yaramaze kubashyingira n’inzoga zaranyowe?
Jyewe nkumva ibyo ari ukwijijisha, ndetse umuntu yafata nko gutesha agaciro cyangwa kuvuguruza ibyakozwe na Leta!
Reka tubyige neza, tubihe umurongo nyawo, hato bitazaba umuhango kandi cyari igihango.
Ubukwe bwiza abagiye kurushinga ! Mwalimu Pacifique MALONGA.
