Uko wahangana n’indwara ya Diyabete

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya Diyabete muri RBC, Niyonsenga Simon Pierre, avuga ko Diyabete ari indwara ishobora kwitabwaho ntigire icyo itwara uyirwaye igihe yakurikije inama za muganga.

Mu kiganiro n’imvaho Nshya, yasonanuye ko umuntu arwara Diyabete iyo impindura ikora umusemburo wa ‘insulin’ inaniwe kuvubura uyu musemburo, cyangwa se uwavubuwe ntukoreshwe n’umubiri uko bikwiye.

Akomeza avuga ko ingaruka z’iyi ndwara itandura ziba mbi cyane nk’ubuhumyi, indwara z’umutima, kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko n’izindi  bishobora kugeza ku rupfu, bityo  Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) gisanga ubufatanye bw’Abanyarwanda bukenewe mu kurwanya Diyabete.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima  ifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS bukajya ahagaragara mu mwaka wa  2014 bugaragaza ko mu Rwanda byibuze abantu 3% baba barwaye  Diyabete.

Niyonsenga avuga ko  iyo ugereranyije n’abantu bakoreweho ubwo bushakashatsi bari hagati y’imyaka 15 kugera kuri 64, abantu hafi ibihumbi 200 barwaye Diyabete ariko ngo  igitangaje ni uko abarenze ½ cyabo batari  bazi ko barwaye.

Niyonsenga yagize ati : “Ibi byagaragaje ko abantu bamenya ko barwaye Diyabete ari uko bisuzumishije. Ubwo rero akaba aribwo butumwa duha abantu cyane cyane ko abantu benshi barwaye Diyabete baba batabizi bagomba kujya kwipimisha.”

Niyonsenga avuga ko iyo  ugiye kwisuzumisha kakiri kare hari igipimo ushobora gusanga urimo ku buryo bashobora kukugira inama z’uko uhindura imibereho yawe ntube warwara  Diyabete; n’iyo umuntu yasuzumwe bagasanga yaramaze kurwara  ahabwa imiti ku buryo itamuzahaza.

Niyonsenga asobanura ko ku rwego rw’ibigo nderabuzima  bashobora gusuzuma umuntu urwaye Diyabete, byaba ngombwa bakaba banamwohereza ku bitaro akavurwa.

Ibi ngo ni ibintu by’ingenzi cyane  kuko  byamaze kugaragara ko abantu benshi  baba batarisuzumishije.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko byibuze  umuntu urengeje imyaka 35 akwiye kwisuzumisha rimwe mu mwaka. Gusuzuma no kuvura byaroroshye kuko bikorerwa ku bigonderabuzima n’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza bukaba bubishyurira iyo barengeje imyaka 35.

Inama zitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu kwirinda iyo ndwara harimo kurya imboga n’imbuto kenshi no kwirinda isukari ikabije. Ubushakashatsi bwakozwe na OMS bwerekana  ko no kunywa itabi riri mu bishobora gutera Diyabete.

Niyonsenga avuga ko umuntu ukimenya ko arwaye Diyabete akwiye kugerageza gukurikiza inama za muganga. Zimwe mu nama za muganga ni ukugabanya ibiro, kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo  ngororamubiri ndetse no gufata imiti neza nkuko wayandikiwe bityo,  isukari izagaruka ku gipimo  k’isukari iba ikenewe mu mubiri ( normal blood sugar).

Kuri ubu RBC yizeza ko imiti yose ijyanye no kuvura indwara ya Diyabete ihari mu bigo by’ubuvuzi  byo mu Rwanda.

Umuhigo wa Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima ni ugukomeza gukangurira Abanyarwanda  kwirinda indwara zitandura kuko nko kurenga 80% by’izo ndwara zitandura zishobora kwirindwa igihe  abantu bamenye amakuru yazo bakareka   kunywa inzoga, itabi, bagakora imyitozo ngororamubiri.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top