Umuganga ushinjwa gusambanya umubyeyi yatorotse

Umubyaza ku kigo nderabuzima cya Musango cyo mu murenge wa Rwankuba arakekwaho kugerageza gusambanya umubyeyi uri kwa muganga ku ngufu. Uyu muganga kuva kuri uyu wa mbere yahise abura.

Uyu musore w’imyaka 39 wize kubyaza, ashinjwa ko kuwa gatandatu ushize nimugoroba yaje mu kazi yanyoye inzoga agashaka gusambanya ku ngufu umubyeyi uharwariye maze uyu mubyeyi agatabaza.

Bamwe muri bagenzi be bakora kuri iki kigo nderabuzima babwiye Umuseke ko ku cyumweru nabwo yongeye guteza ikibazo aha kwa muganga kubera gusinda.

Abaturiye iki kigo nderabuzima cya Masango babwiye umunyamakuru w’Umuseke wagiyeyo ko kuri uyu mbere uyu musore yavuye mu kigo yiruka nk’uhunze.

Kuri iki kigo nderabuzima abayobozi baho ntibifuje gutangaza amakuru kuri iki kibazo, gusa babwiye Umuseke ko babuze uyu mukozi kandi bahaye raporo Akarere.

Abakora kuri iki kigo nderabuzima batifuje gutangazwa babwiye ko uyu muganga kuri uyu wa mbere yitabye akanama ka displine bakamusaba kwandika asaba imbabazi akabikora, nyuma ngo akaburirwa ko agiye gutabwa muri yombi.

Ubu nibwo abaturage ngo bamubonye yiruka ata itaburiya (umwambaro w’akazi) abura kuva ubwo kugeza ubu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top