Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko nyuma yo kubona umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, kuri ubu umugore we ndetse n’umukozi we bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo harebwe niba baba bataranduye.
Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus. Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.
Minisitiri w’Ubuzima, mu kiganiro na RBA, Dr Ngamije Daniel yavuze ko uyu Muhinde yisuzumishije ku Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bakaba ari bo bamusanzemo iyi ndwara. Kugeza ubu bakaba bari kureba niba uwo murwayi nta bantu bandi yaba yarahuye na bo akabanduza.
Yagize ati “Uyu muntu yinjira mu Rwanda nta kimenyetso na kimwe yari afite, aho aboneye ko atangiye kumva atameze neza, uhereye tariki ya 12, iya 13 aza kwa muganga, twaramusuzumye kandi nk’uko nari nkubwiye ibipimo byagaragaje ko arwaye iriya ndwara ya COVID-19.”
Avuga ko impamvu uwo murwayi yagiye kwa muganga ari uko yumvise amerewe nabi, aho yari afite umuriro ndetse n’inkorora y’akayi ndetse no guhumeka mu buryo bugoye.

Dr Ngamije Daniel yavuze ko uyu Muhinde yisuzumishije ku Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali
Yagize ati “Ubu uyu murwayi yajyanwe ahantu habugenewe, turazirikana ko amakuru ajyanye n’ubuzima bwite bw’umuntu tuyatangaza ahantu hose, ariko ari ahantu habugene, hari ivuriro ryakira abantu bafite iriya ndwara. Ndetse ari kumwe n’umugore we kuko umugore we ubu turamufata nk’umuntu ukekwaho indwara kugeza igihe tuzasuzuma tukamenya ko umugabo we yamwanduje cyangwa se atamwanduje, byose barishoboka. Barikumwe n’umuzamu wo mu rugo babana. Bose turabafite, dufite aho twabacumbikiye kugira ngo tubiteho.”
Minisitiri Ngamije avuga ko binashoboka ko uwo murwayi hari abandi bantu yaba yaranduje, ikaba ari yo mpamvu bari kubikurikiranira hafi.
Ati “Birashoboka cyane, hari n’ingamba twafashe ko uwo yahuye na we wese, ni yo mpamvu wumvise nkubwiye umugore we n’umuzamu wo mu rugo, n’abo bakorana tugomba kubashakisha kugira ngo na bo, twamaze no kubageraho benshi, twamaze kubabona kugira ngo na bo tubasuzime, tubakurikirane kugira ngo hatagira undi bakwanduza.”
Dr Ngamije asaba Abanyarwanda gukurikiza ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza, kwirinda gukora ingendo zo mu mahanga zitari ngomba ndetse no kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe cyose baba bagaragayeho bimwe mu bimenyetso bya Coronavirus.
Uyu muyobozi yanavuze ko Abaturarwanda bakwiye kwirinda inama cyangwa ibindi birori bitari ngombwa bihuza abantu benshi kuko bishobora gutuma iki cyorezo gikwirakwizwa.
