Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Hanganimana Jean Paul, aratangaza ko umuhanda Huye-Gisagara ugeze ku kigero cya 40% ukorwa.
Ibi Hatangimana yabibwiye Imvaho Nshya mu kiganiro bagiranye, avuga ko imirimo yo gukora uyu muhanda abaturage b’Akarere ka Gisagara bemerewe na Perezida Paul Kagame yatangiye mu Gushyingo 2018.
Yagize ati “Imirimo yo gukora uyu muhanda yatangiriya ku muhanda munini uturuka i Huye ugana Gisagara ukazanyura ku Kabutare, ugakomereza mu Rwasave, ukanyura mu Murenge wa Kibirizi ugasoreza ku biro by’Akarere ka Gisagara.”
Avuga ko imirimo yo gukora uyu muhanda kandi yabanjirijwe no guha ingurane abaturage byagaragaye ko uzanyura mu masambu yabo, kuri ubu hakaba hamaze kwishyurwa agera kuri miriyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hatangimana avuga ko mu gihe uyu muhanda uzaba urangiye uzafasha mu buhahirane bw’Akarere ka Gisagara n’aka Huye, ukazafasha mu iterambere ry’abaturage no gusurana hagati y’imiryango.
Ati “Uzafasha abaturage ba Gisagara kujyana ibicuruzwa byabo mu Karere ka Huye, ndetse n’abaturage b’Akarere ka Huye bazagira ibyo bakenera mu karere ka Gisagara bazajya bajya kugishaka mu buryo bwihuse kubera uyu muhanda uzajya uba unyuramo imodoka.”
Umuyobozi w’aka karere wungirije kandi avuga ko ikorwa ry’umuhanda ryatumye hari imodoka zimwe z’amatansi zatangiye gukorera mu Karere ka Gisagara ziturutse mu karere ka Huye, ku kizere cy’uko umuhanda nurangira ukaba nyabagendwa imodoka zikorera muri aka karere zakomeza zikiyongera, bityo abaturage bakajya babona icyo batega. Ni mu gihe ubusanzwe uwashakaga kujya Gisagara avuye i Huye yategaga moto kandi nazo zikabahenda.
Uyu muyobozi avuga ko ikorwa ry’umuhanda Huye-Gisagara ryatumye ibibanza byo muri aka karere bigira agaciro, ku muturage ugurishije ikibanza ke akaba ashobora gukuramo umushinga mwiza w’iterambere wamutunga. Ngo ni mu gihe mbere ibibanza mu karere ka Gisagara byari bihendutse cyane.
Hanganimana avuga ko igikorwa cyo kwimura no gutanga ingurane ku batuye ahazanyura umuhanda gikomeje, bikaba bikorwa bitewe n’aho umuhanda ugeze mu gihe bigaragaye ko hari ibikorwa by’abaturage wangije, kuri ubu amadosiye agera kuri 15 ashaka ingurane akaba ari mu Karere, aza yiyongera kuri 50 yamaze kwishyurwa.
Uyu muyobozi avuga ko hari undi muhanda abaturage b’Akarere ka Gisagara bifuza ko wabakorerwa kuko noneho wabafasha guhahirana n’Akarere ka Nyanza, uyu muhanda ukaba uturuka ku Kanyaru ukanyura Nyaruteja ugakomereza mu Murenge wa Mugombwa, ukagana i Ndora na Musha, ugahuza Akarere ka Gisagara n’aka Nyanza.
Ati “Abayobozi b’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) bigeze kuhagera no kuhasura, na wo ubwo turawutegereje kuko uri mu mihanda uzakorwa n’urwego rw’igihugu, turacyakora ubuvugizi ngo turebe ko twazawubona.”
Hanganimana avuga kandi ko uyu muhanda abaturage bamaze kuwita izina utaranakorwa, aho bifuza ko uzitwa Akanyaru Belt, ngo izaba ishobora kubahuza n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu buhahirane bwabo ndetse ukabafasha no kugera ku Kanyaru ku bakenera kujyayo.
Ati “Iyi mihanda yombi yaba uwarangiye gukorwa n’uwo twifuza ko wazakorwa, mu gihe tuzaba tuyibonye izafasha abaturage bacu mu iterambere kuko bazaba babasha gusurana no guhahirana kandi umusaruro wabo ukagera ku masoko bitagoranye.”
Umuhanda Huye- Gisagara, ni umuhanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage b’Akarere ka Gisagara ubwo yari yabasuye mu muhango wo kwamamaza abakandida b’Abadepite b’Umuryango RPF-Inkotanyi, hari mu mwaka wa 2018.
