Umuhanda Sonatubes-Bugesera Airport uzaba wuzuye mu mwaka umwe

Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Kigo k’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, Mizero Solange, atangaza ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe umuhanda Sonatubes- Ikibuga k’indege cya Bugesera uzaba wuzuye ari nyabagendwa.

Ibi ni byo uyu muyobozi yatangarije Imvaho Nshya mu kiganiro yagiranye na yo ku wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, aho agaragaza ko imirimo yatangiranye n’ukwezi kwa Werurwe 2019 uyu muhanda ukaba ugomba gukorwa mu gihe k’imyaka 2, bivuze ko ugomba kurangira muri Werurwe 2021.

Mizero avuga ko uyu muhanda watangiye gukorwa mu gice cya mbere uturuka ku Kagera ugaruka mu Mujyi wa Kigali, igice gisigaye akaba ari icyo kuva i Nyanza ugaruka Sonatube, akaba ari ho hateganywa gukorwa mu gihe kiri imbere mu gihe imbogamizi zirimo zizaba zimaze kuvanwaho.

Umuyobozi muri RTDA ushinzwe imishinga avuga ko ingengo y’imari izagenda kuri uriya muhanda ingana na miriyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zituruka ku bafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda ari bo Banki yo mu gihugu cy’u Bushinwa.

Nsabimana Erneste, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, avuga ko uyu muhanda watangiye gukorwa ndetse n’ibikorwa remezo biwuturiye byamaze kubarurirwa ingurane igisigaye ngo ni ukuyitanga.

Nsabimana avuga Umujyi wa Kigali utegereje ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itanga ingurane ku bikorwa remezo bigomba kwimurwa, ngo bitari kera iyi ngurane ikaba izatangwa.

Yagize ati “Kubarura imitungo izimurwa ngo ihabwe ingurane byarakozwe kandi byararangiye, igisigaye ni uruhare rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu gutanga ingurane zabaruriwe imitungo izimurwa, iyo ngurane iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda Miriyari 8 na Miriyari 9.”

Nsabimana avuga ababishinzwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi batanze ikizere ko kwishyura ingurune z’imitungo igomba kwimurwa biri hafi, ngo mu gihe bizaba bimaze gukorwa ibikorwa by’umuhanda bizahita bikomeza.

Ikorwa ry’umuhanda Sonatube-Ikibuga k’indege witezweho guteza imbere ishoramari kuko ari umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera kongeraho ko uyu muhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Ikibuga mpuzamahanga k’Indege cya Bugesera.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 6 =


IZASOMWE CYANE

To Top