Umuhanzi Diplomat yagize icyo atangaza kuri muzika ye

Nuur Fassasi Diplomat umwe mu baraperi bafite uburambe muri muzika nyarwanda akaba azwiho n’ubuhanga bukomeye muri  iyo njyana yatangaje  ko indirimbo yitwa “Umwe bavuze” yakoranye na Bruce Melodie igitekerezo cyavuye ku kuba ari ijambo akenshi abantu bakunda gukoresha ahanini ku muntu uba ukora ibidasanzwe.

Avuga ko kandi iyo ndirimbo abantu bayakiriye neza ngo kandi birushaho gukomeza kumuha ingufu akaba yaraboneyeho umwanya wo gushimira itangazamakuru ririmo kumufasha kurushaho kumenyekanisha indirimbo ye.

Gukorana na Bruce Melodie avuga ko yari amaze igihe afite igitekerezo cyo gukorana na we ngo baza guhurira mu nzu itunganya umuziki Diplomat arimo gukora ibindi bikorwa babiganiraho banoza umugambi w’igihe cyo gukorera iyo ndirimbo.

Iyo ndirimbo avuga ko yakozwe n’abantu babiri harimo uzwi nka Hollybeat muri The Mane ndetse  n’uwitwa Herbet Skills wo mu Bwongereza umuhanga mu kunononsora amajwi.

Umuhanzi Diplomat avuga ko hari imyaka yageze kandi akagira byinshi ahugiramo ntiyakora umuziki nk’uko byari bisanzwe.

Ibyo yari ahugiyemo icyo gihe avuga ko birimo amasomo ngo rero kubibangikanya n’umuziki hari ukuntu byagoranaga.

Ku rundi ruhande avuga ko muri iki gihe yabonye umwanya ngo kandi uburyo abantu bamusaba kurushaho gukora cyane ngo byatumye afata uwo mwanzuro.

Mu gihe kandi mu Rwanda hariho abaraperi bakunda kwivuga ibigwi bavuga ko ari abami ba Rap na Hip Hop yavuze ko atabyemera muri ubwo buryo ngo ahubwo ibyo ashaka kuvuga abinyuza mu ndirimbo.

Ati Kuri nge ubwo buryo nta bwo mbukunda, iyo ntafite ibyo kuvuga ndicecekera naba mfite ibikorwa ni bwo mvuga”.

Ku rundi ruhande gahunda muri iyi minsi yimirije imbere muri muzika ye  ni ukugerageza guhaza abakunda ibihangano bye.

Nubwo hariho abahanzi bumva ko kuzamura muzika yabo baba bagomba gukorana n’abahanzi mpuzamahanga Diplomat avuga ko atari ibyo kwirukira ngo kuko hariho ababikora ntibigire icyo bitanga.

Avuga ko kandi azi neza ko ashobora kuririmba mu Kinyarwanda akagera kure dore ko hari umubare  munini w’abantu benshi ku Isi bashobora kumva  Ikinyarwanda.

Ashimangira  ko ubu ashyize imbere   gukora  muzika ku giti ke ndetse no gukorana n’abandi bahanzi nyarwanda.

Ariko ngo n’ubwo bimeze uko avuga ko   gukorana nabo bahanzi abifite muri gahunda ngo ariko nta bwo biri mu by’ibanze.

Mu rwego rwo kwiyereka abantu abamurikira nk’Alubumu yavuze ko  ubu atavuga ko iyo gahunda yahita ayivuga ngo  ariko bigomba  kubaho  ngo kuko umuhanzi atakora  umuziki adakora ibitaramo.

Iyo arebye aho muzika nyarwanda igeze avuga ko hari byinshi byo kwishimira ngo kuko uko  u Rwanda rukomeza gutera imbere mu nzego zinyuranye na muzika  ikomeza kuzamuka iva ku rwego rumwe igera ku rundi.

Avuga kandi ko gutera imbere kwa muzika nyarwanda bigirwamo uruhare n’ikorabuhanga rikomeje gukataza ndetse  n’imbaraga abahanzi nyarwanda bashyiramo mu rwego rwo kugira ngo babashe guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Umuraperi Diplomat uzwiho kwandika indirimbo ziba zikubiyemo ubutumwa butandukanye avuga ko ubusanzwe akunda gusoma ibitabo.

Nk’uko hari abagira impungenge ku  bana baba bagiye  kwinjira mu muziki yavuze ko we umuryango we utamubangamiye mu muziki ngo ahubwo wamubaye hafi.

Abaraperi ku rwego rw’Isi akunda ukuntu baririmba cyangwa baririmbaga  yavuze ko ari  2 Pac, Notorious Big, P Diddy usigaye yiyita  Diddy, Nas,  Kendrick Lamar ndetse na J. Cole.

J Cole na we ni umuraperi Diplomat akunda ibyo akora

Ibizwi muri iki gihe nka Slay Queen yavuze ko Umunyarwandakazi adakwiye kwitwara uko ngo kandi ubyaye umwana  w’umukobwa ntiwakwishimira ko agendera muri izo nzira.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 + 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top