Umuhanzi Fally Ipupa aje gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi w’Umunye – Congo Kinshasa, Fally Ipupa N’simba wamenyekanye nka Fally ipupa azataramira abanya – Kigali mu gitaramo gisoza umwaka.

Ibi bivugiwe mu kiganiro n’Abanyamakuru cyateguwe na Rwanda Event, kugirango hagaragazwe ibirori bateguye mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Fally Ipupa w’imyaka 42, azaba ari umwe mu bahanzi bazashimisha abantu mu gitaramo Kigali New Year Countdown 2019 kizabera muri Convention Center.

Fally Ipupa uririmba, agacuranga guitar akaba na producer, hagati y’ 1999 na 2006 yari mu itsinda Quartier Latin, ryashinzwe n’umuhanzi mugenzi we Koffi Olomide mu 1986.

Uyu muhanzi yasohoye Album ye yambere yakoze ku giti cye mu 2006 ayita Droit Chemin.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu gihugu cye ndetse n’ahandi muri Afurika no ku isi, yatwaye ibihembo bitandukanye birimo MTV Awards, Kora Awards n’ibindi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 29 =


IZASOMWE CYANE

To Top