
David Alaba yitwaye neza bituma ikipe ye itahana amanota atutu mu mikino ya EURO 2020.
David Alaba yamaze kwerekana ubuhanga bwe mu imwambaro w’ikipe y’igihugu ya Otirishe muri Euro 2020, kuko yagizwe umukinnyi w’umukino nyuma y’uko igihugu cye cyatsinze Makedoniya y’Amajyaruguru ibitego 3-1 ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga wifujwe cyane n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yakinnye imikino ya gicuti yose akinishwa hagati mu kibuga, ariko umutoza wa Otirishe, Franco Foda, amusubiza inyuma-ibumoso maze bituma yigaragaza.
Umukino urangiye, Alaba yagize ati: “Ndi umukinnyi ufite ubuhanga ushobora gukina mu myanya itandukanye kandi nishimiye imikorere yanjye”.
