Umukinnyi w’icyamamare wa Paris Saint-Germain, Lionel Messi, arashaka gusubira muri Barcelona nyuma y’iminsi ayivuyemo.
Messi yamaze imyaka makumyabiri muri Barcelona,y abaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyi kipe ndetse anakora neza, mbere yo kwinjira muri PSG mbere ya shampiyona ya 2021-22 ariko nyuma iyi kipe inanirwa ku mwongerera amasezerano uyu mukinnyi uyoboye abandi mubafite Ballon d’or nyinshi.
Ariko Messi yagaragaje ko akunda Barca, aho yatwayemo ibikombe 35 mu gihe yamaze muri iyi kipe, harimo ibikombe 10 bya LaLiga ndetse n’ibikombe 4 bya Champions League.
Messi, uri gukina muri shampiyona ya Ligue 1 muri PSG, yabwiye Sport ati: “Nibyo, nahoraga mvuga ko nifuza kugaruka gufasha iyi kipe mu buryo ubwo aribwo bwose.”
“Ndashaka kuba uwingirakamaro no gufasha kugira ngo iyi kipe ikore neza. Nifuza kuba umunyamabanga ushinzwe tekinike, ariko sinzi niba nzabikora mu ikipe ya Barcelona.
“Ndashaka gusubira muri iyi kipe kugira ngo ntange umusanzu wanjye kuko nkunda Barcelona kandi nifuza ko bakomeza kwitwara neza, bagakomeza gutera imbere no gukomeza kuba mu beza ku isi.”
Messi yigize gushaka kuva muri Barca mu mwaka wa2020 mu gihe yifuzwaga n’ikipe ya Manchester City, PSG na Inter, agenda arushaho kutishimira icyerekezo cy’iyi kipe, ariko haboneka ingingo ituma aguma muri Barcelona.
Ikipe ya Barcelona yahuye n’ibihe bitoroshye nyuma yaho Messi ayiviriyemo kuko ubu iyi kipe yasezereye umutoza mukuru Ronald Koeman kandi ikaba iri ku mwanya wa cyenda.
Ikipe yo muri Espagne ya Barca ifite amanota 16 mu mikino 11 muri LaLiga muri iyi shampiyona (W4 D4 L3) bituma umusaruro wabo uba mubi muri ino shampiyona.
