Amakuru

Umukobwa ntakwiye gusiba ishuri kubera kubura ibikoresho by’isuku

Bikunze kugaragara ko hari ikibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango by’umwihariko ku bafite ubushobozi buke. Ni muri urwo rwego urubyiruko rwishyize hamwe rurimo abavuka mu Karere ka Gisagara rugategura igikorwa cyo gufasha abanyeshuri kubona impapuro z’isuku/Cotex.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyiswe “Fight Against Period Poverty Campaign” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga, ‘Ubukangurambaga bwo guhangana n’ubukene bwo kubura ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango’. Kikaba giteganyijwe ku italiki 12 Ugushyingo, 2021 mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Ndora.

Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya, Kawera Jeannette wateguye iki gikorwa yagaragaje ko yahoraga ababazwa n’abahura n’iki kibazo., “Biteye agahinda kuba umukobwa yasiba ishuri kubera kubura impapuro z’isuku/Cotex. Nyuma yo kubona ko abana b’abakobwa biga mu Mashuri y’Uburezi bw’Ibanze (9&12-Year Basic Education) baturuka mu miryango itishoboye bagira ikibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango; bikaba byabaviramo gusiba amasomo, gusibira cyangwa kuva mu ishuri, natekereje iki gikorwa mfatanyijwe n’urundi rubyiruko (bagenzi banjye) twiyemeza gufasha abo bakobwa kubagurira impapuro z’isuku (‘Cotex/Sanitary Pads’).”

N’ubwo bivugwa kenshi n’inzego zibishinzwe ko imisoro yavanyweho kuri Cotex, ariko usanga aho zigurishirizwa ibiciro bidahinduka. Ibintu bigora cyane igitsina gore kubera ikibazo cy’ubushobozi kandi iki kikaba ari igikoresho bakenera cyane buri kwezi kubera imiterere y’ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Kawera yakomeje agaragaza ko iki ari ikintu yahoze atekereza gukoraho kuva kera ariko ntabone aho ahera cyane ko yakunze guhura na benshi bafite ibi bibazo. Nk’uko ‘Ijya kurisha ihera ku rugo’ yiyemeje guhera mu Karere ndetse n’Umurenge avukamo. “Ni kenshi nagendaga mbona abantu bahura n’ibibazo by’ubukene bakabura ibikoresho by’isuku kandi nk’umukobwa uburemere bwabyo ndabwumva cyane. Nageragezaga gufasha bake nshoboye nyuma niyemeza kubisangiza abandi bantu na bo barabikunda twiyemeza kubikora twese hamwe dufatanyije. Uko tuzashobozwa, n’ubutaha tuzajya ahandi.”

Abateguye iki gikorwa, ni urubyiruko rwishyize hamwe rurimo abavuka mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, ari naho hazabera iki gikorwa mu bigo by’amashuri 4 biherereye muri uwo murenge. Bakaba bateganya gufasha abanyeshuri b’abakobwa bagera ku 1,500. Uruganda rukora ibikoresho by’isuku bizwi nka SUPA ndetse na Inovos Ltd ikora TAMU Sanitary Pads ni bamwe mu bateye inkunga iki gikorwa.

Uburyo bwonyine bushoboka bwo guhangana n’iki kibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku ku bakobwa, ni ugufatanya buri wese akabigira ibye, aba banyeshuri bagasubira mu masomo badafite ipfunwe ryo kubura ibikoresho by’ isuku rimwe na rimwe binabaviramo gukoresha ibikoresho bitabugenewe muri icyo gihe, bikaba byabatera uburwayi n’ibindi bibazo, aho bashobora gushakira ibyo bikoresho mu ngeso mbi zishobora kubaviramo ingaruka zirimo uburwayi n’inda zitateganyijwe.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top