Abakobwa 174 biga mu mwaka wa mbere muri INES Ruhengeri, barihirwa na FAWE Rwanda bibukijwe ibikubiye mu masezerano bagiranye na FAWE, ko gutwita imburagihe ari ikizira kandi ko uwo bizabaho azahita asezererwa.
Ni mu kiganiro baherutse kugirana na Mutabazi Theodore, ushinzwe ubuvugizi muri FAWE Rwanda aho yabibukije inshingano zabo.
Yababwiye ko gutwita ari ugutatira igihango ku masezerano bagiranye kuko bibangamira imyigire y’umunyeshuri witezweho kuzamura iterambere ry’igihugu mu myaka iri imbere.
Ati “Impamvu FAWE yahisemo kubarihira ni uko ibategerejeho kuba abantu bazafasha igihugu, gutwara inda zitateganyijwe, z’imburagihe ni ikizira muri gahunda yacu, kuko bituma umunyeshuri atiga nk’uko tubyifuza”.
Akomeza agira ati “Uzatwara inda itateganyijwe tuzatandukana na we nta nteguza dufashe abandi bakeneye iyi mfashanyo bashaka no kwiga, mwarabisinyiye kandi amasezerano tugomba kuyubahiriza, uzagira ibyago akayitwara ubwo azakomeza yikoce,tuzaba tutakiri kumwe tuzashaka undi, ntabwo twifuza ko mucikiriza amashuri, turashaka ko mugera ku nzozi zanyu”.

Isimbi Graine yavuze ko badashobora gukora ikosa ryatuma batwara inda zidateganyijwe kuko bahawe byose
Abo banyeshuri bavuga ko ikosa ryo gutwita batahirahira barikora kuko mbere y’uko FAWE ibarihira, yabahaye amahugurwa ahagije y’uburyo bagomba kwitwara birinda kwiyandarika.
Kuri bo ngo biteguye kwiga neza bakazagera ku nzozi zabo zo gufasha igihugu kugera ku iterambere.
Umwe muri bo witwa Isimbi Graine yagize ati“oya we!!!, oya ni ukuri ntitwaba twaragize amahirwe ngo tubone abagiraneza maze ngo twiyandarike, tugomba kubyirinda kuko ubufasha twabubonye tubukeneye cyane, kandi mbere yuko FAWE idufata yaraduhuguye bihagije, ntabwo twagwa mu mutego wo kurangara”.
Mugenzi we witwa Dusingizimana Margueritte Marie we yagize ati “Turi abakobwa bafite buri kimwe cyose, ntabwo turi abakobwa bo gushukashukwa n’ibirangaza biri hanze aha, FAWE yadutoje uburere iduha intumbero, twihaye icyerekezo cy’ubuzima bwacu”.

Mutabazi Theodore, ushinzwe ubuvugizi muri FAWE Rwanda yasabye abakobwa barihirwa na FAWE kwiga neza bakagera ku nzozi zabo
Umutesi Mariam aremeranya na FAWE aho avuga ko bitakorohera umukobwa watwaye inda kwiga ngo agere ku ntego, ngo FAWE yabahaye byose ni yo mpamvu batayitenguha.
Ati “FAWE yaraduhuguye ku buryo buhagije bujyanye no kwita ku mubiri wacu, kandi ntacyo batwimye, ntabwo wavuga ngo wabuze amafaranga, aya ngombwa turayahabwa, ibikoresho byose twarabihawe birimo na mudasobwa, ntabwo navuga ngo hari icyo nabuze, dukora tugamije kugira ejo heza no kwitura abandi ineza twagiriwe”.
Abakobwa barihirwa na FAWE ni abagize amanota meza mu mashuri yisumbuye badafite ababarera n’abafite imiryango itishoboye.
