Kabahenda Ricca Michaella watsindiye ikamba rya Nyampinga w’umuco muri Miss Rwanda 2019, yatorewe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global rizabera muri Ghana muri Kanama 2019.
Uzegukana ikamba muri iri rushanwa azamenyakana mu birori bizaba ku wa 20 Kanama i Accra muri Ghana.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda babinyujije kuri Twitter banditse bagaragaza ko Ricca Michaella Kabahenda ari we ugomba guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa uyu mwaka.

Kabahenda Ricca Michaella
Iri rushanwa rifite intego yo kugaragaza ubumwe mu buryo butandukanye, rikaba ryitabirwa n’abakobwa bo mu bihugu byo muri Afurika bitandukanye ndetse n’ahandi ku Isi.
Kabahenda Rica Michaëla yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 muri batanu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru
Mu 2016 ubwo iri rushanwa riheruka kuba Mutoni Jane waserukiye u Rwanda yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global 2016-2017 uwitwa Théodora P. Marais wo mu Bufaransa aba ari we wegukana ikamba.
Mu 2014 uwitwa Marlenne Mutoniwase ni we wagiyeyo, mu 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah icyo gihe aba igisonga cya kane naho mu 2016 hagiyeyo Mutoni Jane.
Irushanwa rya Miss Heritage Global ryari risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe.
Mu 2017 u Rwanda rwari guhagararirwa na Shimwa Guelda wari wabaye nyampinga w’umurage muri uwo mwaka ariko biza kuza kurangira irushanwa ritabaye kubera amakimbirane yavutse hagati mu bariteguraga, mu 2018 umwe ajya gutangiza irye aryita Miss Heritage Universe.
