Imikino

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye kwandika amateka

Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima yaciye agahigo ko kuba umunyafurikakazi wa mbere usifuye imikino y’igikombe cy’Isi mu bagabo. Akaba yari umusifuzi wa kane mu mikino u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1. Ni inkuru kandi yagarutsweho cyane n’ibitangazamakurumpuzamahanga byinshi.

Hari ku Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2022 ubwo yabaga umugore wa mbere wo muri Afrika usifuye umukino w’abagabo mu gikombe cy’isi. Yabikoze ubwo yari umusifuzi wa kane mu mukino waraye uhuje u Bufaransa bufite igikombe giheruka cyo muri 2018 n’igihugu cya Australia mu gikombe cy’Isi gikomeje kubera mu gihugu cya Qatar.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Mukansanga kandi yari yanditse ayandi mateka ubwo yabaga umugore wa mbere uyoboye umukino wa mbere w’abagabo mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu – CAN cyakiniwe muri Cameroun, kikegukanwa na Senegal.

Nabwo byabaye amateka kuri Mukansanga kuko iyi CAN yatangiye gukinwa mu 1958 naho igikombe cy’isi gitangira mu 1930, bivuze ko imyaka 92 yose nta Munyafrikakazi wari warigeze ugaragara mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi ndetse n’icya Afurika.

Salima Mukansanga yanagaragaye mu basifuzi basifuye imikino ya Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu mwaka ushize wa 2021.

Salima yari umusifuzi wa kane mu mukino wahuje u Bufaransa na Australia.

 

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 − 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top