Amakuru

Umuramyi Mwiza Zawadi yashyize hanze indirimbo “Imirimo yawe”

Umuhanzikazi Mukamwiza Zawadi “Mwiza Zawadi” yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Imirimo yawe” yabaye iya mbere imwinjije mu muziki.

Uyu muhanzikazi abarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Sunday Love Media Entertainment inabarizwamo umuraperi Rumasha nawe witegura gusohora indirimbo ye nshya iherekejwe n’amashusho.

Zawadi w’imyaka 20 y’amavuko yavukiye ahitwa i Nyarubure mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba. Yakuze akunda umuziki ashaka no kuwukora mu buryo bw’umwuga.

Ariko agakomwa mu nkokora n’ubushobozi. Umuryango yakuriyemo ni abakirisitu ariko nta n’umwe wigeze agerageza gukora umuziki, ku buryo avuga ko ari we waserukiye umuryango.

Umuryango we wiyemeje kumufasha agakora umuziki, bamushyigikira bikomeye ubwo yababwiraga ko agiye kwiga umuziki ku ishuri rya muziki rya Nyundo.

Uyu mukobwa yitabiriye amarushanwa yabereye mu Mujyi wa Huye abasha gutsinda imbere y’Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya muzika rya Nyundo, Murigande Charles [Mighty Popo], Igor Mabano n’abandi.

Ati “Njya mu marushanwa uko niyumvaga by’ukuri ntabwo byari byoroshye. Nari mfite ubwoba, mbona abantu benshi batandukanye, ntazi ngo bakora gute ariko n’ubwo nari mfite ubwoba ntabwo nigaragaza ko nje guhatana. Nari nihishe mu by’ukuri.

“Bamwe bagafata nka gitari bagategura indirimbo bari bukore, nkababona nkabumva ariko mbihishamo. Bari bazi ko nje mperekeje umuntu batungurwa no kubona ahubwo ngiye kuri ‘stage’. Njya kuri ‘stage’ nari mfite ubwoba bwinshi cyane, ariko ibanga nagize ni uko nabwiye Imana ngo umfashe.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top