
Nyina wa Mbappe yagiye i Doha kuvugana n’abayobozi ba PSG
umutoza Ancelotti arashaka ko Real Madrid isinyisha rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappe
Bivugwa ko umuryango wa Kylian Mbappe uzajya i Madrid mu cyumweru gitaha guhura n’abayobozi ba Real Madrid.
Umukinyi wa Paris Saint-Germain yifujwe cyane n’ikipe ikina shampiyona ya LaRiga bakunze kwita Los Blancos igihe amasezerano ye azaba arangiye ku ya 30 Kamena.
Nk’uko RMC Sport ibitangaza, guhura kwa Mbappe n’abayobozi b’iyi kipe bishobora gutuma yerekeza muri iyi kipe ya Real Madrid mu gihe yaba yemeye gusinyana nayo amasezerano muri iyi mpeshyi.
PSG ikomeje gukurikirana uyu mukinnyi Mbappe kugirango abashe kuvugurura amasezerano
Nyina wa Mbappe, Fayza Lamari, kuri iki cyumweru yari i Doha, aho yagiye akorana inama zitandukanye na perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi.
PSG ikomeje kwinginga ndetse no kumwumvisha umuryango wa Mbappe ko yazongera amasezerano mashya, nk’uko RMC Sport ibitangaza.
Ariko, umuryango wa Mbappe urashaka kumva impande zombi kugirango uyu musore w’imyaka 23 ubwe ariwe ushobora gufata icyemezo cya nyuma.
Real Madrid nayo yizeye ko ishobora gusinyisha umukinnyi utigeze uhisha inzozi ze zo gukinira iyi kipe.
Ubutumwa bwa Mbappe mu mezi ashize ntibusobanutse. Mbere, amagambo ye yasaga nkaho asezera kuri PSG, ariko vuba aha bigaragara ko yifuza kongera amasezerano mashya muri ino kipe.
