Umusaruro mbumbe wazamutse ku 8.4% mu gihembwe cya 1 cya 2019

Uyu musaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho ku gipimo cya 9% mu gihe mu gihembwe nk’iki mu mwaka ushize, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wari watumbagiye ku kigero cya 46% yose.

Gusa muri rusange umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 4% ndetse bunagira uruhare rwa 28% ku musaruro mbumbe muri iki gihembwe cya mbere, wageze kuri miliyali 2144 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyali 1987 mu gihembwe cya mbere cya 2018.

Ivan MURENZI umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare asobanura byimbitse ibijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi aho avuga ko igabanuka k’umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu kwatewe nigabanuka ry’umusaruro w’icyayi.

Murenzi yasobanuye ko ukugabanuka k’umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu kwatewe no kuba ‘umusaruro ku cyayi waragabanutse ku rugero rwa 7% no ku bindi bihingwa byoherezwa hanze nk’indabyo n’ibireti ukaba waragabanutseho 19% byose bigatera kugabanukwa kwa 9%’. Icyakora umusaruro w’ikawa wo wiyongereyeho 2%.

Ati “Kugabanuka kw’icyayi biterwa n’ibiciro bihari ku isoko mpuzamahanga cyangwa igihe kuko imibare itwereka ko mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri ari ko bigenda ariko mu bindi bihembwe habamo ubwiyongere cyane.”

Umusaruro ukomoka ku nganda muri iki gihembwe cya mbere cya 2019 wazamutse ku gipimo cya 18% ndetse zinagira uruhare rwa 17% mu musaruro mbumbe. Aha umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ubwubatsi nabwo bubarizwa mu cyiciro cy’inganda wazamutse ku gipimo cya 30%. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi Dr. Claudine Uwera avuga ko nubwo igihembwe cya mbere mu mwaka ushize ubukungu bwari bwazamutse ku gipimo cya 10.6%, ubu bukaba buzamutse ku gipimo cya 8.4%, byose ari izamuka kuko bateranya umusaruro wabonetse kuwaruhari.

Umusaruro wa serivise mu gihembwe cya mbere cya 2019 wazamutse ku gipimo cya 8% unagira uruhare rwa 48% mu musaruro mbumbe wose muri icyo gihembwe. By’umwihariko muri serivise, ubwikorezi bwo mu kirere, umusaruro wabwo wazamutseho 21%.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top