Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane rwatangaje amazina y’abantu 108 bahamwe n’icyaha cya ruswa kuva muri Kanama 2018 kugeza Mutarama 2019, muri bo 90 (83,3%) bakaba ari ab’igitsina gabo abandi ari ab’igitsina gore.
Ubwo hatangazwaga urwo rutonde Urwego rw’Umuvunyi rwahawe n’Urukiko rw’Ikirenga, tariki ya 31 Gicurasi 2019, Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yatangaje ko agaciro k’imitungo kakoreweho icyo cyaha kangana n’Amafaranga y’u Rwanda 385.256.956 n’amadorari y’Amerika 369.110, agera kuri miriyoni 329 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati “Ubundi itegeko riteganya ko Urwego rw’Umuvunnyi rushobora kurangiza imanza iyo rubona zitarangizwa vuba; ni yo mpamvu rero twiyemeje gukaza umurego mu kurangiza imanza vuba zirimo ibyaha bya ruswa, imanza urwego rw’Umuvunyi rwagiye rukurikirana guhera mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu nkiko kuko twasanze kuzirangiza bitinda bityo dukwiye kujya tubikurikirana.”
Ibyaha bya ruswa by’abagaragaye kuri uru rutonde biri mu byiciro bitandukanye, birimo ibyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke hagaragayeho imanza 55 zigaragaramo abantu 61; ibyaha byo kunyereza imitungo biri mu manza 25 zarezwemo abantu 35. Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro harezwemo imanza 8 zigaragaramo abantu 10 naho ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe habonetsemo urubanza rumwe rw’umuntu umwe.
Umuvunyi Mukuru Murekezi ati “Biragaragara ko inzego zose zirebwa no gukumira no kurwanya ruswa zose duhuje imbaraga, zihuje ibikorwa kugira ngo ruswa igabanuke kugeza ubwo izasa n’ivuyeho.”


Ruswa nini igaragara muri urwo rutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa ni ukunyereza umuntungo w’amafaranga 165 095 431 n’amadorari y’Amerika 368 280, arenga miriyoni 329 z’amafaranga y’u Rwanda, byakozwe n’umugenzuzi umwe (Consultant) n’abatekenisiye 2, urubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyanza.
Hari kandi n’umukozi wa SACCO Gikomero wanyereje umutungo w’amafaranga miriyoni 15, umukozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) wanyereje amafaranga miriyoni zirenga 90. Abandi ni abahinzi, abashoferi, abamotari, abacuruzi, umunyeshuri umwe, umupolisi umwe, umuvuzi gakondo, umukozi wa RITCO, umuyobozi w’umudugudu, abakozi ba za banki cyane abakozi ba za SACCO, perezida w’ikimina n’abandi batandukanye.
Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yaboneyeho gutangaza ko mu myaka itanu ishize, imanza zitararangizwa ngo imitungo y’abahamwe na rusa igurishwe amafaranga age mu isanduku ya Leta, agaciro kazo ari amafaranga agera kuri miriyari 7.3, gusa Leta ikaba imaze kugaruza miriyari zisaga ho gato ebyeri hagisigaye miriyari zirenga eshanu.
Umuvunyi wungirije ushiznwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clément, yasobanuye ko n’umuntu wagerageza guhisha imitungo ye mu mahanga kugira ngo itamenyekana, hari ubufatanye bw’inzego mu bihugu bitandukanye hifashishijwe imiryango Urwego rw’Umuvunnyi rurimo, aho bahana amakuru ku byerekeranye n’imitungo ishobora kuba yararagijwe hanze, habaka n’amasezerano ku rwego rw’Afurika no ku Rwego rw’Umuryango w’Abibumye mu kurwanya ibyo byaha. Icyaha cya ruswa na cyo gisigaye kiri mu byaha bidasaza, igihe cyose umuntu ashobora kugikurikiranwaho mu gihe hari ibimenyetso.
