Umuziki uri kwisonga mubimvanye muri Australia- WILLIS 1

Umuhanzi Willy Herve Murigo ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Willis 1, ni umusore ufite impano yo kuririmba injyana ya RnB na Afro-beat. Uyu musore uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, atangaza ko kimwe mu byatumye ava mu gihugu cya Australia akagaruka ku ivuko harimo no gukora umuziki.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya MENYANIBI.RW, yavuze ko nyuma yo kumara igihe kirekire muri Australia aho yari yaragiye kwiga, yagiye akora indirimbo zitandukanye na bagenzi be bo muri iki gihugu ariko ntizibashe kumenyekana hano mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amasomo ye akaba yarahisemo kugaruka mu Rwanda bityo agakora muzika kinyamwuga.

Willis 1 yagize ati:” Kuva nkiri muto nakundaga umuziki ndetse mu mashuri abanza nayisumbuye nagiye nitabira amarushanwa yo kuririmba atandukanye amwe nkegukanamo ibihembo. Ibi byose nabikoraga kubera gukunda kuririmba nkumva ko nihatagira igihinduka nzaba umuhanzi”.

Willis 1 avuga ko nyuma yo kujya kwiga hanze y’u Rwanda byabaye nk’ibituma impano ye itsikamirwa nubwo yabikoraga gacye kubera amasomo ariko kur’ubu nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuga ko igihe aricyi cyo kwigaragaza muruhando rwa muzika.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yiteguye kugira umusanzu atanga ku bakunzi bakunda umuziki nyarwanda byumvihariko abakunda injyana ya RnB.

Mu gihe gito Willis 1 amaze ageze mu Rwanda, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri harimo iyitwa URANCOKOZA yafatanyije n’umuhanzi Aime Bluestone hamwe n’indi ndirimbo yise WARAHINDUTSE amaze iminsi micye ashyize hanze.

Yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko yiteguye gukorana n’abahanzi batandukanye kandi bakomeye hano mu Rwanda.

Dore indirimbo “URANCOKOZA” ya Willis 1 ft Aaime Bluestone 

ABBAS Moise
MENYANIBI.RW

 

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top