Umwanya abagabo bamarana n’abana babo uri ku kigero cya 20%-Ubushakashatsi

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana ‘Save the Children’ wakoze ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi b’abagabo badaha umwanya uhagije uburere bw’abana babo nyamara biri mu bituma ubwenge bwabo bukanguka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibikinisho binyuranye, ibitabo, indirimbo no kuganira n’ababyeyi, bifasha umwana gukura neza kuva akiri muto, kumenya ubwenge no kubana neza n’abandi. Gusa n’ubwo ababyeyi bagira umwanya baharira abana, usanga batazi uruhare bigira mu gukangura ubwonko bwabo, cyane cyane ku birebana no kuba baha igitabo umwana utaratangira ishuri.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana Save The Children ugaragaza ko umubyeyi ari we w’ibanze mu gukangura ubwenge bw’umwana. Basanze kandi abana bavuka ku babyeyi batazi gusoma no kwandika ubwenge bwabo buba buri inyuma ugereranyije n’abafite ababyeyi bageze mu ishuri.

Umuyobozi ushinzwe ushakashatsi muri Save the Children Abimpaye Monique, avuga ko ari ho hakwiye gushyirwa imbaraga.

Ati “Cyane cyane kuri abo batabashije kujya mu ishuri, usanga iyo turangije umushinga baba barangije kumva uburyo bagomba gufasha abana babo, niba ari no kubasomera ibitabo n’ubwo batabasha gusoma a,b,c, ariko bakaba babasha no gusoma bagendeye ku bishushanyo ku buryo bashobora kubwira umwana inkuru. Rero no mu byo dukangurira ababyeyi harimo gusomera abana inkuru, ibitabo, kubaririmbira no gukina na bo. “

Uyu muryango unagaragaza ko usanga uruhare rw’ababyeyi b’abagabo mu kurera abana rukiri hasi.

Umuyobozi muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana, Zaninka Declerq avuga ko bagiye kubategurira ubukangurambaga.

Ati “NKa NECDP, dufatanya n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo UNICEF kugira ngo twongere ubutumwa dutanga mu baturage. Mu minsi ya vuba muzabona ubukangurambaga tugiye gutangiza, kugira ngo tuganire n’ababyeyi b’abagabo n’umuryango mugari, kugira ngo turebe uburyo barushaho gusabana n’abana.”

Ubu bushakashatsi bwa Save the Children bwakorewe mu turere 3 ari two Gasabo, Ruhango na Kirehe, mu kwezi kwa cyenda 2019 bumara ibyumweru 17. Hasuwe utugari 33 muri buri karere n’imiryango 12 muri buri mudugudu. Bimwe mu byavuyemo ni uko 94% by’abana babona ibikinisho binyuranye, mu gihe 6% gusa aribo babona ibitabo. Ikindi ni uko ababyeyi b’abagore ari bo bamarana umwanya munini n’abana ku rugero rwa 61% mu gihe abagabo ari 20% na  ho 16% bakawumarana n’abandi barezi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top