UNICEF: Umwana wese afite uburenganzira bwo gutera imbere

Nathalie Hamoudi, Umuyobozi wungirije uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF mu Rwanda, asanga umutekano w’umwana ari ikintu k’ingenzi kandi ko buri mwana wese afite uburenganzira bwo gutera imbere.

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire rwo ku isoko rya Kamembe rwashyizweho n’Umuryango Uharanira Iterambere ry’Umuturage n’Uburenganzira bwa muntu (ADEPE), ku nkunga y’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF), Nathalie Hamoudi yavuze ko umwana ari umuntu ufite munsi y’imyaka 18 y’amavuko, buri mwana wese akaba afite uburenganzira bwo gukina, kugira icyo avuga kimwerekeyeho abinyujije mu gushushanya, mu kuganira, mu gukora umuziki, kuririmba, kuvuga, kubaka utuntu duto duto ndetse no kwandika.

Yagize ati: “Buri mwana rero afite uburenganzira ku burere buzatuma atangira neza mu myaka ye ya mbere akaba umuntu ufite kamere nzima, akagira ibyo ashoboye ndetse akazakurana byose akeneye, bityo akaba umuntu mukuru wujuje ibyangombwa byose.”

Avuga ko mu mwaka wa 1991 Leta y’u Rwanda yiyemeje kubahiriza uburenganzira bw’umwana kandi buri mwaka uko barushaho kugenda batera imbere bagira igikorwa gishya kigendanye n’uburenganzira bw’umwana.

Hamoudi yagize ati: “Ni yo mpamvu mubona tugerageza kugera ku bikorwa by’ubufatanye mu iterambere kandi mu burenganzira bw’umwana mu masezerano u Rwanda ruhagaze neza.”

Akomeza agira ati: “Muri iki gihe dufite urugamba kugira ngo uburenganzira bw’umwana buge ahantu hose bushobora kuvugwaho kugira ngo ababyeyi n’abana bagire imibereho myiza.”

Ashima ibyo ababyeyi bagenda bageraho iyo abana babo bari mu bigo mbonezamikurire. Yibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo kubera abana urugero rwiza.

Yizeza ko UNICEF izakomeza igakorana na Leta n’ababyeyi kugira ngo abana bagire uburere bwiza kandi bakure neza.

Mu rugo mbonezamikurire umwana ahabonera umutekano

Nathalie Hamoudi avuga ko mu rugo mbonezamikurire umwana ahabonera umutekano, gukanguka mu bwenge, isuku n’isukura. Hari kandi ubumenyi mu kurera umwana, ubuzima, imirire, uburezi n’ibindi.

Kimwe mu by’ingenzi cyane urugo mbonezamikurire rufasha ni ukugira ngo abana bahabe bari mu mutekano bari ahantu bakorerwa ibyo bakwiye gukorerwa uko bikwiye ababyeyi na bo bashobore gukora.

Yagize ati: “Ni igikorwa kiza cyane rero kizafasha kugira ngo aba bana bazakure uko bikwiye.”

Hamoudi akomeza avuga ko ababyeyi bazajya bakora batekanye kubera ko babona abana babo bafite umutekano, bafite ibyangombwa byose kugira ngo bakure neza.

Yagize ati: “Iyo ababyeyi bajyanye n’abana mu isoko bakaba bari kumwe na bo mu byo bakora byose abo bana baba bashobora guhungabanywa n’icyo ari cyo cyose cyabageraho muri iryo soko. Ni byiza rero ko bagira aho baba, bakagira irerero, bagakura neza ku buryo bazaba abana beza bakaba n’abantu bakuru bafitiye akamaro igihugu.”

Byongeye kandi, ngo abana bakuze bitabwaho neza nta kintu na kimwe kibahagarika mu mikurire yabo, bazaba igitangaza, bazaba ba rwiyemezamirimo, abayobozi n’ibindi.

Hamoudi akomeza agira ati: “Icyo ni ikintu k’ingenzi mu myaka mito y’abana igihe bakiri bato ni ngombwa ko bitabwaho. Ni byiza kugira abana bafite ubuzima bwiza bituma n’ababyeyi ubwabo bagira ubuzima bwiza, bagakora neza bakunguka neza bityo abantu bose bagatera imbere tugendeye hamwe. Mu gihe twitegura kwizihiza isabukuru ya 30 y’uburenganzira bw’umwana, ni ngombwa ko dutekereza neza kuri ariya masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana mu ngingo yayo ya 6 ivuga ko buri mwana wese afite uburenganzira bwo gutera imbere.”

Ababyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire bavuga ko imibereho yabo izarushaho kuba myiza

Kugeza ubu, ababyeyi bafite abana mu bigo mbonezamukurire barimo Habimana J. Pierre na Nyiranzeyimana Seraphine bararata ibyiza bakesha urugo mbonezamikuririre.

Habimana J. Pierre, avuga ko afite abana babiri muri icyo kigo, nyina acuruza agataro we agakorera abantu batunganya amapine.

Avuga ko mbere iki kigo mbonezamikurire kitaraboneka byari bikomeye cyane kuko abo bana barushanwa umwaka umwe gusa, bityo uburyo bwo kubitaho ntibubashobokere.

Yagize ati: “Uburyo bwo kubitaho nta bwo byashobokaga mu buryo bworoheje kuko nge nzinduka ngenda, umugore na we bikaba uko, abana tukabasiga ku muturanyi rimwe na rimwe udashoboye kuba yamwitaho nkuko umubyeyi abitaho ariko muri uru rugo ibyo bakorera abo bana natwe ntitwabishobora.”

Avuga ko abana be bamaze kumenya gusabana n’abandi, bafite isuku, bigatuma ataha abakumbuye mu gihe mbere atari ko byari bimeze.

Yagize ati: “Ndashima cyane cyane Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kudutekerereza kandi akaturebera kure.”

Nyiranzeyimana Seraphine na Mukamugomoka Fabienne bacuruza ibirungo mu mujyi wa Kamembe, buri umwe afite abana 2 muri uru rugo, bavuga ko baburaga uko bita ku bana babo rimwe na rimwe bakicwa n’izuba.

Nyiranzeyimana yagize ati: “Umwe namuhoranaga ku mugongo kugira ngo ataza kujya mu muhanda imodoka ikamugonga.”

Uretse n’ibyo ngo hari ubwo yamusigaga ku muturanyi agasanga ivumbi ryamurenze rimwe na rimwe akarara atanoze kubera kubura uko amwitaho.

Benshi muri aba babyeyi biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ku buryo haba kurangura no gucuruza bibasaba kwitwaza abana babo.

Kuri ubu baravuga ko izi mbogamizi zavuyeho nyuma y’aho abo bana babo basigaye birirwa mu rugo mbonezamikurire rwa Kamembe aho bitabwaho bakaza kubatwara barangije akazi kabo.

Nk’ababyeyi na bo biyemeje kugira uruhare mu kunganira uru rugo buri wese yitanga uko ashoboye kugira ngo ruzagere ku nshingano zarwo.

Nyiranzeyimana ati: “Twabitagaho ariko bidahagije kubera ko waramwirirwanaga mu muhanda, ntumuryamishe rimwe na rimwe akarya rimwe ku munsi ariko ubu aranywa igikoma saa mbiri, saa sita akarya, bakamwuhagira, akaryama ku buryo n’iyo wataha nijoro abasha kukurindira ugateka ntarare atariye. Ni ishema rikomeye kuko natwe twabonye ahantu dusiga abana. Tugomba gufatikanya kurera aba bana niba babatekeye imboga tukabashakira imbuto, niba bashatse igikoma twe tugashaka isukari kuko inshingano zacu ziracyakomeza.”

Muri rusange ababyeyi bavuga ko bamaze gusobanukirwa ko uburenganzira bw’umwana ari ndakumirwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =


IZASOMWE CYANE

To Top