Umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Afrika y’u Burasirazuba (EAC), Fatuma Ndangiza ashishikariza urubyiruko rw’u Rwanda gukorera ku isoko ry’uyu muryango kuko ari rinini rikaba rituwe na Miliyoni 170 z’abaturage.
Uyu mudepite yabitangarije mu iteraniro ry’urubyiruko rwiga ibijyanye n’ubumenyingiro muri Kaminuza y’ubukerarugendo n’amahoteri (UTB) kaminuza ya Byumba (UTAB) n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuhinzi n’ubworozi (CAVEM).
Yagize ati “ Urubyiruko rw’Abanyarwanda kimwe n’urundi rwa EAC rufite amahirwe menshi yo kugira icyo bakora kuko hari isoko rinini ry’abantu bagera kuri Miliyoni 170, ibicuruzwa bijyanwayo bigomba kuba bifite ubuziranenge, guhangana n’abandi ku isoko, kuba bafite ubumenyi, kuko u Rwanda rwahisemo politiki y’ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuri tekinoloji.”
Yasabye ko bakora ibishoboka kugira ngo bigire ubuziranenge uhereye ku ntangiriro kugeza ku gicuruzwa cya nyuma kuko ubuziranenge ari uruhererekane.
Fatuma yabwiye urubyiruko ko hari amahirwe yo gucuruza ibyakorewe mu bihugu bya EAC kuko hari imisoro ikurwaho ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bigize uyu muryango.
Ati “Hari amahirwe yo gukorera mu karere k’ibihugu bya Arika y’uburasirazuba, Ibicuruzwa buturuka muri EAC kuri za gasutamo ntibitanga imisoro ingana n’iy’itangwa ku bicuruzwa bivuye hanze.”
Yongeyeho ko abacuruzi bato batarengeje igishoro cy’amadorali 2000 ya Amerika ku gicuruzwa cyakorewe muri aka karere gicuruzwa ku isoko ryose rya EAC nta musoro byatswe.
Yagarutse kuri visa y’ubukerarugendo n’uburyo abari mu bihugu bigize umuhora wa ruguru (Nothern Corridor) bakoresha ikarita ndangamuntu mu kujya muri kimwe mu bihugu bigize uwo muhora.
Fatuma kandi yasabye urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo no ku isoko ry’ubucuruzi ariko bafite ubumenyi buhanitse ugereranyije n’abandi.
Yasabye Abanyarwanda kumenya amahirwe ari mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba kugira ngo bayagiremo uruhare bayabyaza umusaruro bagaragaza ubumenyi buhanitse n’ubumenyingiro.
