Urubyiruko rw’abahinzi rwasobanuriwe imitegurirwe y’ingengo y’imari

Urubyiruko rwibumbiye mu miryango y’ubuhinzi n’ubworozi itari iya Leta rwasobanuriwe imitegurirwe y’ingengo y’imari ya Leta kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019, i Kigali.

Murwanashyaka Evariste, umuhuzabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, avuga ko hagamijwe gusobanurira urubyiruko imitegurire y’ingengo y’imari ya Leta n’igenamigambi ndetse n’imihigo bityo ngo bakumva uruhare bakwiye kubigiramo no kumenya ingengo y’imari igenerwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi ariko noneho hakanarebwa amasezerano ya Marabo. Ati: “Turanareba amasezerano ya Marabo aho avuga ko ingengo y’imari ya Leta igomba kuzamuka nk’ijya mu buhinzi ikajya ku 10%, uyu munsi ntiturayigeraho niba tuvuga ngo ubuhinzi ni bwo nkingi y’iterambere ry’igihugu ni ngombwa ko n’ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yiyongera. Ni byiza ko tugira urubyiruko rwishimira kujya mu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi kandi rukabibyaza umusaruro”.

Murwanashyaka agaragaza ko ibyo bizagerwaho kubera ko nka CLADHO ikora ubuvugizi ikaba n’umufatanyabikorwa wa Leta. Ati: “Impamvu bizagerwaho ni uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi dukorana, Inteko Ishinga Amategeko turakorana icyo twe dukora ni ubuvugizi kandi ni uguhozaho. Tuzakomeza kuganira n’inzego za Leta dushingiye ku bintu bifatika tuzaba twasesenguye kandi twizeye ko bizagerwaho”.

Kangwagye Justus, Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta, avuga ko habaho umwihariko kuko n’imiryango itari iya Leta ifite ibikorwa birebana n’urubyiruko ndetse n’abana.

Kuba urubyiruko ruvuga ku birebana n’ingengo y’imari ntirwibeshye kuko ubuhinzi ari bwo buri ku isonga ry’ibitunze Abanyarwanda muri iyi minsi. Kangwagye avuga ko kuba urubyiruko rwiyumvamo ko ingengo y’imari yakwiyongera ari byiza ariko ingengo y’imari si yo izahura umutungo.

Ati: “Hari uruhare rw’urubyiruko mu buhinzi, hari uruhare rw’ishoramari mu bikorera, hari ikoranabuhanga nta bwo ibyo ibyo byose byakorwa n’inzego za Leta, ibyo ni ibikorwa n’abantu bose akaba ari yo mpamvu mbona ari ngombwa ko imiryango itari iya Leta ibibona nk’ikibazo gihangayikishije urubyiruko ariko batabaza Leta icyo yakora ahubwo bareba umusanzu batanga”.

Akomeza avuga ati: “Ingengo y’imari ntihaza ahubwo ikigamijwe ni ukwihaza mu ngengo y’imari, abantu ntibatungwe n’abandi. […] kubisaba ni kimwe ariko kugira ngo bigerweho nk’igihugu kiba gifite byinshi kifuza kugeraho hari igihe utakongera amafaranga ariko ukaba wakongera ikoranabuhanga, imbuto mu ikoranabuhanga no mu bikoresho noneho abantu, bareba uko bikoreshwa ku buryo byazamura umusaruro ariko igikomeye muri ibyo ni uruhare rwa buri muntu. Abavuga kongera ingengo y’imari cyangwa kugabanya siho mbona ikibazo ahubwo icyangombwa ni uruhare rwa buri wese”.

Menyugaruke Thacienne, umuyobozi w’Ihuriro ry’urubyiruko rwize ubuhinzi n’ibidukikije AJADEJAR, avuga ko iyo abantu bakorera hamwe bifasha. Agaragaza kandi ko bafite ikizere ko kuba bari hamwe bizakosora ubwitabire bw’urubyiruko bukiri hasi muri gahunda za Leta.

Akomeza asobanura impamvu urubyiruko rutitabira cyane ibikorwa by’iterambere. Ati “Impamvu ni kwa kutitabira bakumva ko ibintu runaka bifite abantu kandi bahariwe bakumva ko bagomba kubikora, ntibumve ko n’uruhare rwabo rwatuma hari ikintu bakora cyangwa no gutanga umusanzu”.

Ashimangira ko nyuma yo gusoza amahugurwa agamije kumenya ku byerekeye ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi n’ubworozi, ngo icyo bakora nuko bibafasha kumenya uburyo bakorana n’abanyamuryango babo ndetse bakabahuza bakabakangurira kwitabira gahunda zose za Leta.

Munyantore Abdul uhagarariye Umujyojyo Investment Group (Abize ubuhinzi n’ubworozi) avuga k o ari ibyiza ko babahaye umwanya bagatanga ibitekerezo. Ati “Turishimira amahugurwa twahawe kuko nyuma y’amahugurwa nibwo usanga gushyira mu bikorwa ibyo abantu bize bigenda neza kandi bigatanga umusaruro.

Ati: “Mu gutegura ingengo y’imari twagiraga ijambo ariko mu buryo butaziguye ku buryo wasangaga bigoye benshi mu rubyiruko ntibanabimenye bakaba bumva ko ari ibintu bitegurirwa hejuru ku rwego rw’igihugu.

Bishatse kuvuga ko aya mahugurwa yari akenewe nubwo bamwe bashobora kuba babyitabira ariko cyane cyane mu mihigo usanga itandukanye mu turere kandi urubyiruko ntirumenye amakuru. Ikindi kandi ugasanga imitegurire y’ingengo y’imari y’igihugu yibanda kuri ya mihigo”.

Akomeza agira ati “Ya mihigo iyo urubyiruko rutayigizemo uruhare nta nubwo rusobanukirwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, amahugurwa ni ingenzi cyane cyane ku rubyiruko ndetse n’abana bagakura bazi neza imitegurire y’ingengo y’imari uko ikoreshwa n’aho igomba kwibanda cyane”.

Urubyiruko naje mpagarariye muri iyi nama ni igice kinini mu rwego rw’igihugu mu kuzamura ubuhinzi n’ubworozi bigatuma na ya ngengo y’imari ishobora kugerwaho. Icyo urubyiruko rwakwitega nuko bagiye gusobanukirwa ingengo y’imari igenewe icyo kiciro ni iyihe, ese urubyiruko ruzagiramo uruhe ruhare… ”.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top