Urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye urubyiruko rw’Abakorerabushake bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, kugira ngo rwiteze imbere runateze imbere igihugu cyabo. 

Ibi yabisabye urubyiruko rusaga 400 rwaturutse mu turere tugize Umujyi wa Kigali ruri mu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere.

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali rwahuriye mu kigo cya Polisi giherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Barahahererwa ibiganiro ku nsanganyamatsiko zinyuranye, bamwe muri bobaka babemeza ko bizabafasha gusobanukirwa na bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage n’uburyo byakemurwamo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Umujyi ari ingenzi kandi ko bagiye kongera ubufatanye kugira ngo ururubyiruko runafashe abaturage gusobanukirwa uruhare rwabo muri bimwe mu bikorwa bya leta.

Minisitiri Gatabazi asaba urubyiruko kugira intego no kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye igihugu kigenda kibaha kugira ngo biteze imbere.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 400, akazamara iminsi itanu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top