Urubyiruko rwahuguwe rwatangiye kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga

Nyuma yo kumurikira abayobozi b’inzego z’ibanze Intore mu Ikoranabuhanga zahuguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga (MINICT), kuri ubu izi ntore na zo zatangiye guhugura abaturage ku bumenyi bw’ibanze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Tugari dutandukanye tw’Igihugu.

Iyi minisiteri y’Ikoranabuhanga ikaba yari imaze iminsi ihuguye urubyiruko rurenga ijana rwatoranyijwe mu bandi bari batanze ibyasabwaga kugirango bahagararire uturere twose tugize igihugu mu kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga.

[custom-related-posts title=”inkuru bijyanye” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Uru rubyiruko rwose rwatoranyijwe mu turere 30 rukaba rwaramaze iminsi 10 ruhugurwa, bityo nabo bakabona umwanya wo kubaza ibibazo bafite birebana n’akazi bagiye gukora mu bice bitandukanye by’igihugu.

Intore mu ikoranabuhanga zatangiye guhugura abaturage

Uru rubyiruko rukaba rwarahawe intego yo kwigisha abaturage bagera kuri miliyoni 5,000,000 ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko amahugurwa yahawe urubyiruko rugera ku 110 ruturutse mu turere twose tw’u Rwanda ntakabuza azatanga umusaruro.

Minisitiri Ingabire Paul yasabye intore mu ikoranabuhanga gushyira mubikorwa ibyo zigishijwe

Yatangaje ko abahuguwe bazakorera mu turere bakomokamo bigishe abaturage kugira ngo bagire ubumenyi mu ikoranabuhanga ku buryo bazajya babasha kwiyakira serivisi zisaba ikoranabuhanga batavuye aho bari.

TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
52 ⁄ 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top