Umuhuzabikorwa wa gahunda mbonezamikurire y’abana bato NECDP, Dr Anita Asiimwe yabwiye urubyiruko ibintu rushobora gufashamo iyi yahunda kandi na bo bifasha, byatuma bazita ku mikurire y’ubwonko bw’abana babo mu gihe bazaba bashinze ingo.
Yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko ruhagarariye abandi ruturutse mu gihugu hose, rugera ku 1500, abereka imikurire y’ubwonko bw’umwana kuva agize amezi atatu, abereka uko umwana aba akwiye kwitabwaho kuko ari bwo ubwonko bwe buba bukeneye gukura ku kigero cyo hejuru.
Yababwiye ko ikintu cya mbere ari uko uteganya kugira umwana agomba gusobanukirwa ko kugira umwana ari kimwe ariko hari n’inshingano yo kurera uwo mwana; akamwitaho mu minsi ye ya mbere 1000 kugira ngo izuzure ubwonko bwe buri ku kigero gikwiye.
Akomeza ku cya kabiri agira ati “Dufite inshingano yo gufatanya n’abandi; nk’urubyiruko rukorera ubushake muri hirya no hino kandi tumaze iminsi dufatanya, nanone mwafatanya n’abandi kugira ngo utaratwita wese cyangwa utaratera inda asobanukirwe ko uwo mwana bagiye kubyara bagomba kumwitaho uko bikwiye.
Kuko nta bwo ari ugupfa kubyara, ni ukubyara uwo tugiye kwitaho tukamumenya. Abamaze gutwita bagasobanukirwa ko umwana uri mu nda tutamwitayeho uko bikwiye na we ashobora kugwingira akiri mu nda. Abamaze gutwita bakamenya ko umwana uri mu nda ubwonko bwe bushobora kugwingira iyo umubyeyi atitaweho neza agitwite”.
Dr. Asiimwe yabasobanuriye ko iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana ibara kuva ku munsi umubyeyi yasamye kugeza ku myaka ibiri.
Ati “Ibi impamvu tubisaba, ni uko iyo umwana ari mu nda hakabaho ikintu gituma umubyeyi we atamera neza, ubwonko bwe rimwe na rimwe bumwe burikanga bukabuza umwana gukura neza. Ni yo mpamvu atari imirire gusa hari n’ibindi bishobora gutuma umwana agwingira ari mu nda”.
Yakomeje abwira urubyiruko ko umwana wamaze kuvuka akurikiranwa uko bikwiye, akonka amezi 6 gusa nta kindi bamuha, akarindwa n’umwanda.
Ati “Ikindi, kugira ngo dushobore kugera ku bana bose bisaba ko hirya no hino tugira ingo mbonezamikurire y’abana bato, kugira ngo abana bashobore kurindwa gusigara inyuma y’inzu igihe ababyeyi bagiye mu nshingano bagasiga abana inyuma y’inzu.
Abo bana ni bo bagira ibyago byinshi kurusha abandi, bashobora guhohoterwa, kugirirwa nabi ariko biranumvikana ko uwo mwana aba atitaweho mu buryo bukwiye”.
Bamwe mu rubyiruko batanze ibitekerezo, bagaragaje ko harimo n’abo bamwe batarasobanukirwa neza icyo ingo mbonezamikurire ari cyo, mu kuzitandukanya n’amarerero y’ikitegererezo abamo n’amashuri y’inshuke ku bana barenze imyaka itatu.
Abandi bagaragarije umuhuzabikorwa Dr. Asiimwe ko bagerageje gushyiraho ingo mbonezamukirire aho batuye ariko babura ubushobozi bwo kugira icyo bagenera ababyeyi babitaho bityo basaba ubwunganizi ku rwego rubarenze ubushobozi.
Umutoni Rose wo mu karere ka Nyarugenge avuga ko hatekerezwa n’ukuntu abakozi bo mu rugo bakigishwa ibijyanye n’imirire iboneye y’umwana kuko ingo nyinshi zo mu migi zireresha abakozi bo mu rugo ari na bo baba bafite abana bato bakeneye kwitabwaho n’umuntu ubifitiye ubumenyi.
Ati “Twatekereza no kwigisha abakozi bo mu rugo bakaba bazi gutegura indyo yuzuye kuko ari bo birirwana abo bana.”
Muri gahunda y’igihugu y’iterambere, NST1, Minisiteri y’Ubuzima yateganyije ko mu 2024 abana 45% bari hagati y’imyaka 3 na 6 bakwiye kuba baranyuze mu burezi bw’inshuke, ibyo bigatuma Leta ikomeza gushora mu mikurire y’abana bato no gusobanurira ababyeyi icyo bimaze.
